Musanze: Minisiteri y’Ingabo n’iy’umutungo kamere batashye ibikorwa byakozwe n’Inkeragutabara

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu na minisiteri y’umutungo kamere, kuri uyu wa kane tariki 31/01/2013 batashye ibikorwa byo kumutsa igishanga cya Mugogo mu murenge wa Busogo, ndetse n’inkuta zigabanya umuvuduko w’amazi aturuka mu migezi iva mu birunga mu murenge wa Kinigi.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye Inkeragutabara zakoze ibyo bikorwa ndetse n’abaturage bafatanyije ngo bibashe kuba byatungana.

Bumwe mu buvumo bwakira amazi yuzuraga mu gishanga.
Bumwe mu buvumo bwakira amazi yuzuraga mu gishanga.

Igishanga cya Mugogo kiri mu murenge wa Busogo cyari cyararengewe n’amazi, maze Inkeragutabara zizibura ubuvumo bwakira amazi aturuka mu misozi, zinatunganya imiyoboro, hakoreshejwe uburyo butuma ubwo buvumo budasibwa n’icyondo.

Minisitiri Kabarebe yagize ati: “Kugirango dushobore kugira ibingibi, ingabo zize kubafasha kubona ubutaka bwo guhingaho ni uko hagomba kuba hari icyangombwa aricyo umutekano. Nyuma yo kuwubona turashaka ko muhinga neza mukitabira n’izindi gahunda za Leta maze mukiteza imbere”.

Ba minisitiri Kabarebe na Kamanzi hamwe n'umugaba mukuru w'ingabo bafungura igishanga cya Mugogo nyuma yo gutunganywa.
Ba minisitiri Kabarebe na Kamanzi hamwe n’umugaba mukuru w’ingabo bafungura igishanga cya Mugogo nyuma yo gutunganywa.

Inkeragutabara zatunganyije hegitari zirenga 50 z’igishanga cya Mugogo, cyari cyararengewe, maze amazi agasenya amazu, ndetse n’imirima y’abaturage ikarengerwa, zinubaka inkuta zifite ubunini burenga meterokibe 1200 mu migezi ya Susa na Muhe mu murenge wa Kinigi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka