Musanze: Koperative y’abanyonzi yatangiye kugoboka abanyamuryango muri ibi bihe bya COVID-19

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, abagize Koperative y’abatwara abagenzi ku magare ‘Cooperative de Vélos de Musanze’ (CVM) bazwi nk’abanyonzi, bari gushyikirizwa amafaranga y’ubwasisi bwo kubagoboka muri ibi bihe babaye basubitse akazi hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Abanyonzi b'i Musanze batangiye guhabwa ubwasisi
Abanyonzi b’i Musanze batangiye guhabwa ubwasisi

Buri munyamuryango ashyikirizwa aye, akamugeraho hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa rizwi nka Mobile Money.

Uwitwa Sibomana Yosuwa avuga ko amaze imyaka 12 muri iyi Koperative. Iki gihe cyose gishize ngo ni bwo bwa mbere abonye we na bagenzi be bagenerwa na Koperative amafaranga y’ubwasisi, kuko mbere bitigeraga bishoboka kubera imicungire yayo avuga ko itari ihwitse.

Yagize ati “Iyo myaka yose irinze ishira nta n’umwe wari warigeze agira ifaranga na rimwe agenerwa. Nyamara ntitwahwemaga kuvunikira ubusa dutanga imisanzu ya buri munsi, ariko ntihagire ikitugarukira bituma dutakaza icyizere.

Aya mafaranga y’ubwasisi duhawe nubwo tutari bukuremo ibya mirenge, ariko byibura ntituburamo ibyo duhahamo kandi biducume iminsi. Icy’ingenzi tubonye ni uko iki gikorwa kitubereye nk’ikimenyetso cyo kugarurira Koperative yacu icyizere cy’uko imbere ari heza.

Bigiye kudutera ishyaka ryo kurushaho gukora cyane kuko tubona ko nibura hari amaboko adushyigikiye”.

Intambwe yo gushyikiriza abagize iyi Koperative amafaranga y’ubwasisi, ubuyobozi bwayo bwemeza ko buyigezeho nyuma y’uko bwasuzumye bugasanga amafaranga atarenga miliyoni imwe ari yo bushobora kugabanya abayigize, hanyuma Koperative igasigara idahungabanye.

Mutsindashyaka Evariste uyikuriye, avuga ko muri ubwo bushobozi buke ngo byabaye ngombwa gufata no ku mafaranga bateganyirizaga indi mishinga barayongeranya kugira ngo bube bubagobotse.

Yagize ati “Ayo mafaranga miliyoni imwe ni yo twashoboraga kuba twagabanya abanyamuryango bacu Koperative igasigara idahungabanye. Ariko twaje gusanga ari make, biba ngombwa ko dufata no ku yo twateganyirizaga indi mishinga ibyara inyungu turi gutegura kugira ngo nibura yiyongere.

Uwohererezwa amafaranga hakoreshwa ikoranabuhanga rya telefoni
Uwohererezwa amafaranga hakoreshwa ikoranabuhanga rya telefoni

Ubu twabasaranganyije miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 kuko muri ibi bihe hari benshi bagowe n’imibereho kubera kwirinda Covid-19. Nitugira amahirwe iki cyorezo kikarangira tuzashakisha ubundi buryo iyo mishinga yakorwamo, kandi dufite icyizere cyo kubigeraho vuba kuko abanyamuryango bacu ni abanyembaraga kandi duteganya no kuzakorana bya hafi n’abandi baterankunga”.

Abanyamuryango ba Koperative CVM bakunze gutunga agatoki ubuyobozi bwabanje kutagira icyo bubamarira, nyamara bo ntako babaga batagize ngo batange imisanzu n’ibindi byose basabwaga ngo imirimo yayo igende neza.

Kuri bamwe ntibashidikanya ko iyo umutungo uza kuba waracunzwe neza baba bageze kure mu muvuduko w’iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof. Harerimana Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu minsi ishize, yagarutse kuri iyi Koperative imaze amezi atatu ihinduriwe ubuyobozi, yemeza ko batangiye igenzura rizagaragaza uwanyereje umutungo wayo akabiryozwa.

Yagize ati “Iyi Koperative iri ku rutonde rw’izo twaherukaga kuvugurura ubuyobozi bwazo, ubu na yo iri mu zigomba gukorerwa ubugenzuzi. Uzagaragara ko yakinishije amafaranga ya Koperative yaba ubuyobozi buriho cyangwa abavuyeho ntituzigera tubajenjekera, ntituzaryama ubwo busambo bwagiye busyigingiza amakoperative butabaye amateka”.

Abanyumuryango bakorana neza n’iyi Koperative uko ari 1,100 ni bo bagomba gushyikirizwa aya mafaranga. Ni mu gihe mu Karere ka Musanze hose habarirwa abanyonzi bagera ku 1,800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka