Musanze: Ingo zibana mu makimbirane zirasabwa guhindura imyitwarire
Ingo 31 zo mu murenge wa Musanze akarere ka Musanze, zaranzwe n’amakimbirane muri uyu mwaka wa 2012 zahawe amasomo ku ihohoterwa, amakimbirane n’amategeko, cyane areba umuryango, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012.
Mu minsi 16 yahariwe kurwanya amakimbirane, muri izo ngo zose hashoje ingo 12 gusa, aho benshi mu bigishijwe babaga bafitanye ibibazo bijyanye n’amasambu n’andi makimbirane yo mu miryango.
Pasiteri Gabriel Rutikanga, umuyobozi w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere ka Musanze, yasabye iyi miryango gufata umwanzuro bagahindura imibereho, kuko nta gishimisha ku isi nko kugira amahoro yo murugo.

Jean Paul Sebashotsi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, yasabye aba babana mu makimbirane gukurikiza inama bahawe, bakareka ikibatanya, bagafata umwanzuro wo kuba intangarugero aho batuye.
Izo ngo 12 zahawe amasomo, ziyemeje kwisubiraho, buri wese mu rugo yiyemeza kubaho azi ko buri cyose gitunzwe, ari icya buri wese mu rugo.
Bose batashye bamenye neza ububi bw’amakimbirane yo mu miryango, adindiza iterambere ry’urugo bikagira ingaruka kuri buri wese mu muryango, haba umugabo, umugore n’abana.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|