Musanze: Imodoka zangiwe gusohoka muri gare mu gihe cy’amasaha atatu kubera umusoro
Abategera muri gare ya Musanze bananiwe kwerekeza mu byerekezo byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013 bitewe n’uko amasosiyete atwara abantu yari yabujijwe gusohoka muri iyi gare bitewe no kutishyura umusoro mushyashya.
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bashoferi, ngo ubuyobozi bwa gare bwavuze ko kuva kuri uyu wa kabiri buri modoka igomba gusohoka ari uko yishyuye amafaranga 3000; habura imodoka n’imwe yishyura bityo gare nayo ikomeza gufungwa kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbili z’igitondo.
Bamwe mu bagenzi twaganiriye bavuze ko bidakwiye ko barenganirira mu bibazo biri hagati ya ba nyir’imodoka ndetse n’ubuyobozi bwa gare, kuko bo baba bafite gahunda bagomba gutangira ku isaha runaka.

Akimana Jeannette ati “ubu nagombaga kugera mu kazi saa mbili i Rubavu, none dore zingereyeho nkicaye mu modoka hano muri gare i Musanze. Ubuse nibanyirukana abana banjye bazagaburirwa nande”.
Abandi bagenzi bavuga ko batagomba kuba aribo bishyura amakosa no kutumvikana kuri hagati y’abafite ama agence ndetse n’ubuyobozi bwa gare, ahubwo kubabwira ko harimo ikibazo bakajya kureba uko batega izindi.
Musabyimana Laurent wari mu rugendo ati: “Abafite ama agences bakomeje gukata ama tike nyamara bazi ko imodoka zabo zitari kugenda. Ntabwo bari kudusubiza amafaranga yacu ngo twitegere izindi, ariko tudakerewe. Ubuse ko nari ngiye mu kizamini cy’akazi ndacyagikoze!”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko abafite ama agences bandikiwe mbere, bakamenyeshwa ko nihashira amezi atandatu buri modoka izajya isora amafaranga ibihumbi 3000 ku munsi, ayo mezi akaba yarangiye uyu munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, afatanyije na polisi yo muri Musanze, bageze muri ino gare maze avugana n’inzego zitandukanye zihuriye kuri iki kibazo, bemeranywa ko bareka imodoka zigatwara abagenzi maze bakaza kwicara bagacoca ikibazo.
Ati: “Ninjye usabye ko bareka imodoka zigatwara abantu, maze saa tanu, abayobozi ba za agences ndetse n’ubuyobozi bwa gare tukaza guhura tugashakira ikibazo umuti urambye”.

Ubuyobozi bw’iyi gare, buvuga ko butagira icyo butangaza mbere y’inama iri bubahuze n’abafite imodoka, ndetse n’ubuyobozi, maze bakagaragaza uko ikibazo giteye mu mizi, ari nako berekana imyanzuro ifashwe.
Gare ya Musanze ni imwe muri gare zubatse neza, kandi nini kuko ihurirwamo n’imodoka zigana mu mujyi wa Kigali, Mu karere ka Rubavu, ndetse n’izigana mu bihugu aka karere gakoraho nka Uganda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bjr , hari ibijya bintangaza , ese gushyiraho imisoro bishyirwaho na nde ? umuyobozi wese uko abyutse ati imisoro iyi n iyi , yaba imihigo itaruzuzwa ati mufate amatungo y abatyrage muyagurishe bagure mutuel , ejo uti abakorera muri UTC mwese musabwe kwishyura kuri iyi compte , ese amategeko natabwo ba nyakubahwa bayobozi mubanza kuyarebamo cg mukifashisha ababishinzwe , bize amategeko , igihombo muba muteje abaturage , muteza Leta bitewe no guhubuka . gufunga gare mwasanze ariwo muti , bayobozi mujye mwegera abaturage ndetse abafatanyabikorwa banyu bizabafasha . mugomba no kumenya impamvu uwo musoro ama agences atawutanga , wasanga imisoro mutabasobanurira icyo muyakoresha , nabyo abaturage bagomba kubimenyeshwaaaaaaaa.