Musanze: Hizihijwe isabukuru ya CR hafashwa imiryango itishoboye
Ubwo hizihizwaga isabukuru ya Henry Dunant Gustave Moynier washinze umuryango Croix Rouge, abanyamuryango bayo mu karere ka Musanze tariki 09/05/2013 baranzwe n’ibikorwa birimo gutanga ibiribwa ku miryango 21 itishoboye mu murenge wa Remera.
Ibi bikorwa kandi ngo bizakomeza muri iki cyumweru, hagamijwe gukomeza kwizihiza imyaka 150 uyu muryango umaze ushinzwe, nk’uko byasobanuwe na Mukabarisa Felicite, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Croix Rouge mu turere twa Musanze na Burera.
Aboneraho kandi gusaba abaturage n’abayobozi ku nzego zitandukanye gushyigikira ibikorwa byabo batanga ubufasha mu rwego rwo kwita ku bababaye.
Ati: “Tudafite ubuyobozi dukorana amanywa n’ijoro, tugamije kuzamura ikiremwa muntu nta kintu twageraho. Ubuyobozi nabwo turabushishikariza gukomeza kutuba hafi, ingufu zacu tuzihurize hamwe tugamije guzamura abatishoboye b’iwacu”.

Nsabimana Florien, agoronome w’umurenge wa Remera, avugako Croix Rouge isanzwe ifasha ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, nk’aho bagiye batanga intama n’ihene, ndetse n’abo bahaye isakaro.
Kuri uyu munsi kandi, abarwayi bane barwariye mu kigo nderabuzima cya Murandi bashyikirijwe igikoma ndetse n’ibikoresho by’isuku, hanakorwa ibikorwa byo gusura imiryango bayikangurira isuku n’imirire myiza banatanga imirama y’imboga no gutanga amaraso.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|