Musanze: Croix Rouge yashyikirije abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye amazu 26
Kuri uyu wa Kane tariki 08/05/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, uyu muryango washyikirije amazu 26 abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye bo mu Mirenge ya Nyange na Musanze mu Karere ka Musanze.
Inzu bashyikirijwe ni inzu zubatswe neza zirimo sima. Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’inzu y’igikoni, ubwogero n’ubwiherero. Mu kubaka aya mazu, ba nyirayo bagizemo uruhare abazi kubaka barubaka abandi bahereza ibikoresho.
Umubyeyi w’abana batandatu witwa Dative Mukeshimana ubarizwa mu cyiciro cy’Abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka yashimiye Croix rouge na Leta y’u Rwanda byabakuye mu buzima bubi babagamo.

Yagize ati: “kuba nshyikirijwe inzu nk’iyi ngiyi narabaga mu kiraro, cyane cyane ni ukubanza gushima Leta y’Ubumwe yaduterejeho ikatugerera aho tutagera. Iyo ngeze muri iriya nzu wabonye ko irimo ibintu byose nta kuntu nabivuga ndashima Imana.”
Mukeshimana yongeraho ko mbere banenwaga ariko uyu munsi ngo afata ijambo nk’abandi bagore agatumirwa mu bukwe, yongeraho ko uyu munsi babayeho neza abana babasha kwiga neza bafite ibikoresho byose.
“Twe twageze kuri byinshi, ibyo tubikesha Croix Rouge. Ubworozi bw’amatungo bwageze kuri bose, ubu turakaraba tukambara tukaberwa, isuku turayifite ...ubu tumeze neza,” Dative Mukeshimana.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wanabahaye ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’amatungo yo korora, ufasha na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.
Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge, Karamaga Appolinaire, ahamya ko abantu bose babonye ubufasha bashobora guhinduka mu mibereho yabo no mu mico. Ati: “hari impinduka igaragara mu mibereho yabo ni ukuvuga ko ibyo twatekerezaga ko mbere abantu badashobora guhinduka si byo, umuntu wese iyo umufashije ashobora guhinduka.”
Iyo miryango 26 yagize amahirwe yo kubona amacumbi meza yasabwe kuyafata neza bayagirira isuku imbere n’inyuma. Ikindi, baragaza ko bakeneye ubundi bufasha ngo bashyiremo umuriro w’amashanyarazi unyura imbere yayo mazu.

Umuryango Croix Rouge watangiye imirimo yawo mu Rwanda mu 1962, umunsi mpuzamahanga wa Croix-rouge utangira kwizihizwa nyuma y’imyaka ibiri mu 1964 ukaba wizihijwe ku nshuro ya 50.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu Rwanda Croix rouge irakora rwose pe; jyewe narumiwe; principes ngenderwaho za croix rouge ku isi barazikurikiza neza rwose.
Imana ijye ikomeza kubafasha. be blessed.
mufite ubuyobozi bwiza.