Musanze: Caritas yashyikirije inkunga y’ibiribwa Abanyarwanda 100 birukanwe muri Tanzaniya
Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yashyikirije inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku Abanyarwanda 99 birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Karere ka Musanze .
Buri muryango wahawe ibishyimbo ibiro 80, injerekani n’ibasi byo gukoresha mu bikorwa by’isuku. Abashyikirijwe iyo nkunga, bashimiye Kiliziya Gatolika ko ibagobotse mu gihe gikwiye, bemeza ko bagenda biyubaka buhoro buhoro.
Umuyobozi wa Caritas muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Theoneste Munyankindi yemeza ko ubwo bufasha ari igitonyanga mu nyanja akurikije ibyo bakeneye ariko abizeza ko bazakomeza kubazirika no mu minsi iri imbere.

Padiri Theoneste Munyankindi abashyikiriza iyo nkunga mu muhango wabereye mu Murenge wa Muko, , kuri uyu wa kabiri tariki 05/08/2014 yavuze ko icyemezo cyo kubatera inkunga cyafashwe n’inama y’Abepisikopi bakirukanwa, icyo bakoze ngo ni ukubishyira mu bikorwa icyo cyemezo.
Musana Celine ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye mu Murenge wa Muko yashimiye Caritas, anayisaba kuba hafi umurenge kugira ngo abo Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya barusheho kugira ubuzima bwiza.
Agira ati: “Murabona ko aba Banyarwanda bavuye muri Tanzaniya baba bafite ibibazo byinshi bibugarije baba bakeneye kwiyubaka. Ndashimira Caritas bakazaza bakomeza kudufasha mu kunganira aba baturage kuko umurenge wonyine ntabwo wabyishoboza.”
Abirukanwe muri Tanzaniya bakigera mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Musanze bashakiwe aho baba, ngo abatarubakirwa amazu yabo ubu barakodesherezwa mu gihe bagishakisha uko babubakira.

Mu Murenge wa Muko, ngo batunganyije ibibanza hasigaye kubona amabati imiryango ibiri bafite, abaturage bafatanyije n’umurenge bakabubakira.
Ku rundi ruhande, nk’uko byemezwa n’umwe mu birukanwe muri Tanzaniya uba mu Murenge wa Rwaza, icyizere cyo kubona amazu yabo bwite kiracyari kure kuko nta n’ibibanza yari yumva byateguriwe kububakiramo.
Mu Karere ka Musanze hakiriwe imiryango 34 igizwe n’abantu bagera ku 100, bose bashyikirijwe na Caritas inkunga ingana na toni eshatu z’ibishyimbo n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 1.5.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubufatanye hagati y;abanyarwanda ufite agaha utifite usanga ari bwiza, abavuye tanzaniya turashimira ababafashije bose uko bashoboye ngira ngo beretswe ko batari bonyine
Caritas ihora igaragara mu bikorwa byo gufasha kandi ni byiza cyane ntawigeze ahombera mu gufasha Imana isubize aho bakuye.