Musanze: Brig.Gen. Hodari asanga abashyiraho imisatsi ya kizungu barataye umuco
Brig. Gen. Hodari Johnson uyobora ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n’igice cya Burera aganira n’urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 04 Kamena 2015 yavuze ko umutekano uhera ku bintu bisanzwe by’ubuzima bwa buri munsi nko kwimakaza umuco wawe aho gusamira hejuru umuco w’abazungu.
Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Musanze, atanga urugero rw’imisatsi ya kizungu, abakobwa, abagore ndetse na bamwe mu basore bashyiraho babyita ubusirimu, Brig.Gen Hodari avuga ko bifite ingaruka ku buzima bwabo kuko ibyuma bajyamo bahindura imisatsi ngo bitera kanseri buhoro buhoro hakiyongeraho n’amafaranga atari make batakaza.

Yagize ati “Nimureba bya byuma mujyamo bitera kanseri kandi ngo twagize dute? twasirimutse. Bwa mbere, wishe ubuzima bwabwe, icyakabiri waguze urupfu.”
Akomeza avuga ko umusatsi usanzwe ari mwiza ugereranyije n’uwa kizungu kuko abafite umusatsi wa kizungu usanga isuku yo ku mutwe ibagora babuze amahoro bajombamo uduti duto “cure-dents” kubera umwanda.
Mu biganiro akunda kugirana n’abantu batandukanye, Brig. Gen. Hodari akunda kwifashisha abo baganira mu ngero atanga bakagira icyo babwira bagenzi babo.
IP Mujawamariya Sauda ufite umusatsi usanzwe bakunda kwita “naturel” mu ndimi z’amahanga ahagurutse yasobanuriye urubyiruko ibyiza byawo agira ati “Gutya biradufasha mu kazi, urabyuka ugakaraba umubiri wose no mu mutwe uba uri free (nta kikubangamiye). Uziritse umutwe uba uziritse umutwe nyine.”

Brig.Gen. Hodari yakomeje ababwira ko umutekano n’iterambere ubundi biba bigomba gushingira ku muco.
Ati “Niba mushaka ko dutere imbere twese nk’umuryango, twese nk’Abanyarwanda twubakira kuri cya kintu natangiyeho mvuga (umuco) ni cyo kizatuma dutera imbere, ni cyo kizatuma tugira imbaraga, ni cyo kizatuma twubahwa nta gaciro twishakamo buri munsi.”
Urubyiruko rwitabiriye inama rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko rwashimye impanuro yabagejejeho rumusaba kubasura mu mirenge yabo akabaganiriza, yabijeje ko azabikora.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo afande yavuze ni ukuri kuko bizamo no gusesagura umutungo, yewe no guta umwanya mu mazu batunganyirizamo iyo misatsi.
Abakobwa n’abagore bacu nibagaruke ku muco wacu.