Musanze: Bishimiye gahunda ya ‘Nkunganire ku mashyiga’ izabafasha kubungabunga ibidukikije

Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo ab’amikoro macye, bavuga ko bagiye kurushaho kugira uruhare rufatika mu kurengera ibidukikije, baca ukubiri no gutema amashyamba, babikesha Amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa.

Abaturage bavuga ko aya mashyiga azabarinda kunona ibicanwa bakabungabunga ibidukikije
Abaturage bavuga ko aya mashyiga azabarinda kunona ibicanwa bakabungabunga ibidukikije

Ni amashyiga Leta y’u Rwanda yatangiye gukwirakwiza mu gihugu binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu REG/EDCR, muri gahunda y’umushinga witwa ‘Nkunganire ku Mashyiga’ abaturage bafashwa gutekera aheza.

Aya mashyiga avuguruye harimo acanwa hakoreshejwe Inkwi, amakara, Gaze, amashanyarazi, Ethanol n’ubundi bwoko bw’ibicanwa kandi mu buryo bubirondereza.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko imihindagurikire y’ibihe, biturutse ku iyangizwa rikabije ry’ibidukikije kimwe n’itemwa ry’amashyamba rikorwa hashakwa inkwi n’amakara byo gutekesha, byari bibahangayikishije.

Mukagato Prudencienne agira ati: “Ibihuru n’amashyamba abaturage bari babigereje babitema bashaka inkwi n’amakara bacanisha, kandi binaduhenze, kuko nk’ikilo cy’amakara kigeze ku mafaranga arenga 400, umutwaro w’udukwi tutagira uko tungana waguraga amafaranga ibihumbi 3, aho twabicanaga dupfunetsa, amaso yenda kuzatuvamo, tugahora turwaye umutwe kubera imyotsi. Si n’ibyo gusa kuko uko kuyatema kwa hato na hato biri mu bikomeje kudukururira ibiza bya buri munsi”.

Ubu bwoko bw’amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa, buri shyiga rihagaze agaciro k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 100. Mu turere twose tw’igihugu, abaturage biganjemo ab’amikoro macye, babarizwa mu cyiciro cya mbere icya kabiri n’icya gatatu babuhabwa kuri nkunganire ya Leta iri hagati ya 45% na 90% by’ako gaciro hagendewe ku rwego rwa buri shyiga n’icyiciro cy’Ubudehe umuntu abarizwamo.

Mizero Jean Damascene ati: “Bamaze kutwereka aya mashyiga anonera ibicanwa ku mafaranga 1000 gusa ku muntu wo mu cyiciro cya mbere, n’amafaranga ibihumbi 4 ku wo mu cyiciro cya kabiri, aho umuntu ashobora kuyitekaho agahisha akoresheje imyase ibiri y’udukwi tutarenga tubiri, mu gihe mu busanzwe nashoboraga kuba nanakoresha imyase y’inkwi irenga 10 ncana ku mashyiga asanzwe. Ubu rero abajyaga bangiriza ibidukikije bisa n’aho bagiye gucogora, maze nabyo byoroherwe bityo ntibishireho vuba”.

Leta y’u Rwanda imaze imyaka itatu itangiye uyu mushinga binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG mu kigo cyacyo cya EDCR ku bufatanye bwa Banki y’Isi hamwe na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda BRD.

Ibyishimo by’abaturage ku kuba batazongera gushora amafaranga menshi mu kugura ibicanwa, babisangiye na ba rwiyemezamirimo bashoye imari binyuze muri za Kampani zabo mu mushinga wo gukora ayo mashyiga no kuyakwirakwiza hose.

Arondereza ibicanwa ku kigero kiri hejuru ya 50%. Ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho uyu mushinga, icyari kigamiwe nk’uko Karera Issa Umukozi wa REG mu gashami gashinzwe ingufu z’ibicanishwa n’ikoreshwa ry’amashyiga arondereza abitangaza: “Kwari ukugabanya iyangirizwa ry’ibidukikije haronderezwa ibicanwa, gufasha abaturage kuzigama amafaranga bashoraga mu gushaka ibicanwa bakaba bayakoresha ibindi, kuzamura urwego rw’isuku n’ubuzima”.

“Akaba ari gahunda yo gushimangira intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kugabanya ikoresha ry’ibicanwa bikomoka ku bimera, bikava ku kigero cya 83% byariho mu mwaka wa 2017 bikagera kuri 42% bitarenze mu mwaka wa 2026; kandi icyizere cyo kuba iyi gahunda izagera ku ntego zayo ni cyinshi”.

Nizeyimana Etienne, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Musanze, avuga ko ubukanguramabaga bushishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije bakomeje kubushyiramo imbaraga mu kwirinda ingaruka z’ibiza n’isuri bihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange.

Mu Rwanda hose amashyiga nk’aya amaze kugezwa mu ngo zisaga ibihumbi 100 ku ngo zisaga ibihumbi 500 biteganyijwe ko azaba yagezweho n’iyo gahunda bitarenze mu mwaka wa 2026.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka