Musanze: Baritana ba mwana k’ugomba kwishyura ingurane z’ahanyuze umuhanda ujya kuri Hoteli

Umuryango ugizwe n’abantu icyenda wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, urasaba ubuvugizi ngo urenganurwe, nyuma y’imyaka itatu Rwiyemezamirimo anyujije umuhanda mu isambu yabo abima ingurane, akavuga ko umuhanda wubatswe n’akarere nk’igikorwa remezo rusange.

Ni umuhanda ukikijwe n'imigano aho abaturage bavuga ko ikomeje gukura igana mu isambu yasigaye
Ni umuhanda ukikijwe n’imigano aho abaturage bavuga ko ikomeje gukura igana mu isambu yasigaye

Mpunga Jean Damascène, umwe mu bahagarariye uwo muryango avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo bari barwaje ababyeyi babo i Kigali bakaza no kwitaba Imana, ngo Rwiyemezamirimo witwa Habyarimana Jean Pierre yabaciye mu rihumye, anyuza mu isambu yabo umuhanda werekeza muri Hoteli ye (Classic Lodge) atababwiye.

Agira ati “Turi abana icyenda birera nyuma y’uko ababyeyi bacu bitabye Imana, dufite ikibazo kuri Rwiyemezamirimo ufite Classic Lodge wahenze turi mu bitaro turwaje ababyeyi bacu, dutungurwa no kumva abaturage baduhamagara batubwira ko yigabigabije isambu akayinyuzamo umuhanda. Ntitwanze ibikorwa by’iterambere ariko se gutinyuka ugaharura umuhanda mu isambu y’undi utabanje kubimusaba, ibyo si ukwibasira umuturage koko?

Arongera ati “Tukimara kuva mu kibazo cy’ababyeyi bacu bari bamaze kwitaba Imana, twegereye nyiri Hoteli Classic tuti kuki mwubatse umuhanda mu isambu yacu mutatubwiye, baradusuzugura ntibagira icyo badusubiza turataha. Twongeye kubandikira ntibadusubiza, nibwo twabimenyesheje inzego z’ubuyobozi, kuva ku kagari kugeza mu karere ariko nta muyobozi n’umwe wagize ugira ubushake bwo kumva ikibazo cyacu”.

Ahubatswe ni ku buso bungana na metero 150 mu burebure na metero 15 z’ubugari ariko kandi bakemeza ko n’ahasigaye ntacyo bahahinga ngo cyere, kuko uwo muhanda werekeza muri Classic Lodge wakikijwe imigano aho igenda ikurira mu isambu yasagutse.

Nyuma yo kubura uwo baregera, ngo bageze aho barananirwa ndetse icyo kibazo baba bagisubitse ariko ngo icyabateye kukigarura, ni agasuzuguro gakabije bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa Hoteli yabatwariye isambu, kugeza ubwo batangiye gufata abakozi bakora mu isambu yasagutse ku muhanda bakabafunga.

Ni nyuma y’uko ngo abasekirite ba Classic Lodge baherutse gusanga abakozi mu murima bahinga ubwo hari ku itariki ya 03 Kanama 2021, barabafata ngo bajya kubafungira muri iyo hoteri mu gihe cy’amasaha abiri, bigeze mu ijoro babajyana mu Murenge wa Muko bahafungirwa ijoro ryose bafungurwa ku gicamunsi cy’umunsi ukurikiye.

Bajeneza Joseph, Umwe mu bakozi bafunzwe ati “Twari babiri duhinga mu murima, mu gihe turi gutema imigano yarenze igwa mu isambu, ni bwo umusekirite yaje aradufata atujyana muri Classic Lodge atwicaza mu muryango atubwira ko twangije imigano, nyuma haza abandi basekirite batuzamura mu bikoni by’iyo Hoteli, hari icyumba kimwe bafashe bakuramo ameza badushyiramo”.

Arongera ati “Tuhamaze amasaha abiri, ubwo bwari butangiye kwira abo ba sekirite baradushorera n’amasuka twahingishaga batujyana ku Murenge wa Muko, bakihatugeza tuhasanga umu Dasso n’abasekirite babiri barafungura baturazamo turanahirirwa, badufungura bukeye bwaho saa kumi”.

Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo
Mpunga Jean Damascene na mushiki we nibo bahagarariye umuryango muri iki kibazo

Abaturiye uwo muhanda, bavuga ko na bo babibonye nk’akarengane kuba umuntu yazana imodoka ikarimbagura isambu n’imyaka iyihinzemo nyiri isambu atabizi, yabimenya agasaba ingurane ku bye byangijwe bakamusuzugura, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Nyirangirimana Elyvanie ati “Nta bwumvikane bwabaye mu gushyira umuhanda muri iyi sambu, nkanjye nk’umuturage utishoboye bari baranyemereye kuhahinga ngo ndebe ko nabona icyo kugaburira abana, baza gukora umuhanda ntabwo bigeze baduteguza. Ibishyimbi n’ibigori byarimo baraje bararimbagura mbajije bati ni ibikorwaremezo turimo gukora, nti ariko mwakora ibyo bikorwa mwagombye kubanza kubwira umuturage ntimurimbure imyaka ye, baransuzugura bakomeza ibyabo”.

Nangigaye Zabron ati “Iyo sambu yaradufashaga nk’abakene aho barekaga tukayihinga, ariko icyatubabaje ni uburyo umuntu yazanye imashini arimbagura ibishyimbo by’uruyange byarimo, mu cyiciro cya kabiri barimbagura ibigori. Icyo gihe byaradukenesheje ku buryo twagize inzara ikomeye, ubu n’ahasigaye ntacyo tukihasarura kuko imigano yarandiyemo ntiwareba, turasaba Leta ko iturenganura”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bwa Classic Lodge buvuga kuri iki kibazo, Habyarimana Jean Pierre nyiri iyo hoteli, yifuje ko itangazamakuru ryavugana na Nkundineza Jean Paul, ushinzwe kuvugira no kwamamaza ibikorwa bya Classic Lodge.

Mu kiganiro Nkundineza yagiranye na Kigali Today, yavuze ko uwo muhanda wa kaburimbo utakozwe na Classic Lodge ahubwo wakozwe n’ubuyobozi, nk’igikorwa remezo gifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati “N’ubwo abaturage bavuga ngo Hotel Classic Lodge yubatse umuhanda, ntabwo ari byo, ari hoteli yabikoze yakwicarana n’umuturage nyiri ubutaka ikamugurira, ikintu cy’imihanda ya kaburimbi kirebana na RTDA ku bufatanye n’akarere bitewe n’ahantu igikorwa remezo kigiye kujya”.

Arongera ati “Umuhanda wubatswe muri 2018 nyuma y’imyaka itatu, sintekereza ko ari bwo bibaye ikibazo, twe nka Classic ntacyo twamenyeshejwe ubabaze niba baratwandikiye tukabaterera reception, ngo tuvuge ko ba nyiri isambu babitumenyesheje mu buryo bwemewe n’amategeko, si byo rwose”.

Abajijwe ku kibazo cyo gufunga abakozi babiri bari mu isambu babaziza ko batemye imigano, yagize ati “Buriya gufunga bigira amategeko bigenderaho, RIB na Police ni bo bafite uburenganzira bwo gufunga, ntabwo Classic Lodge ifite kasho y’umwihariko, yaba umukozi ukoramo cyangwa undi muntu uturutse hanze, icyo gikorwa cyo nticyabayeho, ariko niba barabikubwiye baguhe ibimenyetso”.

Ubuyobozi bw’akarere buremeza ko bujya gukora uwo muhanda wa Kaburimbo ujya kuri Classic Lodge, bawukoze nyuma y’uko hari haramaze guhangwa umuhanda.

Ubwo buyobozi bugasaba abafite ikibazo cy’ingurane kubwegera bagasuzuma imiterere yacyo, uwarenganyijwe akarenganurwa, nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Yagize ati “Mbere yuko hajyamo kaburimbo hari umuhanda uzanzwe ujya kuri Classic, kandi icyo gihe hoteli yaragendwara, habayeho kumukorera umuhanda wa kaburimbo ariko umuhanda usanzwe wari uhari”.

Arongera ati “Abantu babiri ni bo bamaze kutugezaho ikibazo cyabo bagaragaza ko ubutaka bwabo bwubatsweho ariko ntibahabwe ingurane, twabasabye kutuzanira icyangombwa cyabo cy’ubutaka bakanatwandikira mu buryo bwemewe, batugaragariza ikibazo cyabo noneho tugacukumbura tukamenya ese mbere y’uko hoteli yubakwa hari umuhanda. Mbese niba wari uhari wanganaga ute, ese hari uwavogereye ubutaka bw’abaturage, hanyuma turebe uburyo twakemura ikibazo cyabo”.

Abo baturage bavuga ko Hoteli yasanze batuye, ndetse ko nta n’inzira yabagaho yerekeza muri iyo Hoteli, bagasaba ko barenganurwa bahabwa ingurane ku butaka bwabo bwavogerewe batabisabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umutwe wiyi nkuru usobanuye neza uburyo abayobozi birengagiza ibibazo byabo bayoboye.Nta kuntu umuhanda wa kaburimbo wanyuzwa mu mirima y’abaturage akarere katabizi .Ni akarengane karenze

Venantie yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Leta nifashe abo baturage ntampamvu nimwe yemerera umuturage umuturage kurenganya undi yitwaje ko afire amafaranga , na Leta ubwayo itanga ingurane kansas umuturage uri mubikorwa bye bwite?

Ikinfi kandi hataraba hoteli hahoze akayira gato kangana na metro ebyiri z’ubugsri,ako kayira kifashishwa nabagiye mutima hano, none ubu Hari umuhanga mugari ubisikaniramo n’imodoka ebyiri ,urumva ko ubutaka bwatwawe

Gusa Leta nifashe abo bahinzi

MANIRIHO Theogene yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Leta nifashe abo baturage ntampamvu nimwe yemerera umuturage umuturage kurenganya undi yitwaje ko afire amafaranga , na Leta ubwayo itanga ingurane kansas umuturage uri mubikorwa bye bwite?

Ikinfi kandi hataraba hoteli hahoze akayira gato kangana na metro ebyiri z’ubugsri,ako kayira kifashishwa nabagiye mutima hano, none ubu Hari umuhanga mugari ubisikaniramo n’imodoka ebyiri ,urumva ko ubutaka bwatwawe

Gusa Leta nifashe abo bahinzi

MANIRIHO Theogene yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Na leta itanga ingurane kanswe inyungu z’umuturage.

Safi yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ariko kuki abakabaye barenganura abaturage aribo babahohotera abobaturage rwose barenganurwe ako karere kamusanze nikarenganure abaturage Bobo.

Honnete yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka