Musanze: Barasabwa kwima amatwi ubuhanuzi bwa Nsabagasani

Abaturage b’akarere ka Musanze barasabwa kwirinda ibihuha bigamije kuyobya Abanyarwanda ndetse no kubashyushya imitwe, birimo ubuhanuzi bw’uwitwa Nsabagasani, ndetse n’ibindi bitanga amakuru akura umutima.

Ubwo abikorera bo muri Musanze bahuraga n’ubuyobozi bw’akarere, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11/12/2012, Lt Musoni Didas, ushinzwe guhuza inzego za gisivire na gisirikare, yabwiye abari aho ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza.

Yagize ati: “Hari ubutumwa kuri interineti, ndetse n’ahandi abantu bari guhererekanya muri za telefone, buvuga ko imperuka yaba igiye kuba ndetse ko hari ibihe bitari byiza imbere, gusa ntabwo dukwiye guha umwanya abo baturangaza”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yavuze ko ubutumwa nk’ubu buturuka ku banzi b’igihugu, baba bagamije guhungabanya umudendezo w’igihugu, bagakoresha uburyo butandukanye ngo bateshe abantu umwanya.

Ati: “Buri muturage akwiye kumenya ko izo ari gahunda z’umwanzi zigamije kumutesha umutwe, ngo acike indege, yihebe areke gukora imirimo ye ya buri munsi”.

Aba bayobozi kandi bavuze ko kuva hakumvikana amasasu mu birunga tariki 03/12/2012, kuri ubu umutekano ari wose, ndetse ko nta cyahindutse mu buzima bwa buri munsi mu murenge wose wa Kinigi.

Abaturage ba Musanze ndetse n’abahandi bibukijwe ko umutekano w’igihugu, haba imbere mu gihugu ndetse no ku mbibi zacyo urinzwe, bityo bagasaba abaturage gukomeza urugamba rw’iterambere.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 10 )

Bizabe nkuko Imana yabiteguye ababaho babeho abapfa bapfe ndacyo bibwiye gusa Imana izantengere narokoke ntebe nyuma ukobizaba bimeza imbike mumababa yayo Amen

sugira yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ntushobora kubona ibyambere byarabaye ngo urekekwemera ibisigaye ntibishoboka

arias yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ibyerekeye ubuhanuzi ni ibintu bivugwa mbere bitaraba hanyuma abantu bakabitega amaso, ntawe ubyemeye cyangwa se ngo abihakane, kuko nayo mahoro aganje nayo kuyemera byatugora dukikijwe n’intambara, amahanga yaratwikomye, nta mfashanyo ahubwo njye nkurikije ibyo yahanuye ndabona aribyo twibereyemo gusa, twibyemera kdi twibihakana tubitege amaso kandi dusenge.

sebikanu yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

ese ntbwo mwibeshye aho bavuga’’acike indege’’ cyangwa ngo acike intege? niba ari amakosa mukosore.

yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

uko byumva bibiliya itubwirako tutagomba gupinga ibihanurwa ahubwo turindire njye icyo nsaba ahubwo ababikwirakwiza bagomba guhanwa kuko ataribo Imana yatumye,Mayor wacu Winny urarwana n’ibikurushya amaboko kweli iby’umwuka n’abanyamwuka babigenzura bafite iyo ngabire udatuka umwuka utabizi kdi utuka roho w’imana ntazababarirwa

kabaka yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

mwabwira icyo abahanga bavuga kuri iyi tariki le12/12/2012 no mumateka

nyandwi patrick yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Majeshi, murebwayire, nsabagasani, innocent, magayane n’abandi bose bakoreshwa n’umwanzi? nonese ko n’iby’ikinani bari barabivuze ubwo kuri icyo gihe bakoreshwaga n’uwuhe mwanzi? cg bahuje umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu? muze abasenga twisengere niyo mucamanza mukuru;

Kobwa yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ubuhanuzi iyo buvuye ku mwanzi cyangwa ku bantu aba ari icyuka cg se ibyifuzo byabo, ibyo rero nta muntu bikwiye gutesha igihe, naho iyo buvuye mu Ijuru ku Mana niyo waburwanya ute burasohora, rero nkuko twe tutamenya neza aho bwavuye dutegereze turebe ukuri kwabyo, kandi twibukiranye abasenga ko Imana itavuga ibyo dushaka gusa, ndavuga ibyifuzo byacu, ahubwo niyo itubwira ibiri ku mutima wayo. Muragahorane Imana n’amafaranga

Gitoko yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Nukuberiki se bahiye ubwoba ? Erega abaturage barabizi ko atarubwambere biba kuko uwo mutipe ibyo yahanuriye Presida habyarimana byabayimampo.

karidaru yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Abanyarwanda ntibite kuri icyi cyinyma kuko ntawe uzi
umunsi nisaha imperuka izarangirira.

Dodos yanditse ku itariki ya: 12-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka