Musanze: Amezi abiri arashira ngo umwanda wabaye amateka
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze butangaza ko mu gihe cy’amezi abiri ikibazo cy’umwanda uhagaragara kizaba cyakemutse.
Ubwo ku wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2015, habaga inteko y’abaturage y’Akarere ka Musanze, nibwo hatangajwe ibyo nyuma yo kugaragaza ko muri ako karere hakigaragara abantu barwaye amavunja, bakirarana n’amatungo mu nzu ndetse badafite ubwiherero.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wari uyoboye iyo nteko, yavuze ko bitakwihanganira kuba muri ako karere hakigaragara umwanda kandi kazwiho kuba ari ikigega cy’iguhugu mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi.
Agira ati “Kirazira kikaziririzwa kumva ngo Akarere ka Musanze; ikigega cy’igihugu, indorerwamo y’u Rwanda, umurwa mukuru w’ibyiza byose, ngo ni naho ndiri y’amavunja, abantu batagira imisarani, abantu bituma mu bisambu, abantu barara ahantu habi.”
Akomeza asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuva ku mudugudu, gushyira hamwe bakarwanya uwo mwanda ugaragara hirya no hino mu baturage.
Nyuma yo kumva ibyo, abayobozi mu karere ka Musanze bahise bemerera Guverineri Bosenibamwe ko uwo mwanda bagiye kuwurwanya bivuye inyuma.
Ku buryo ngo muri Mutarama 2016, ikibazo cy’amavunja, abararana n’amatungo, abatagira ubwiherero, kizakemuka burundu.
Gusa ariko hibazwa niba icyo gihe bihaye bazaba bakemuye icyo kibazo cy’umwanda kimaze imyaka kivugwa ariko ntikirangire. Cyakora abo bayobozi bahamya ko bazabigeraho nk’uko babyiyemeje.

Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musisiro, mu murenge wa Rwaza, avuga ko nko ku kibazo cy’ubwiherero, abatishoboye bazabubakira hifashishijwe umuganda.
Mukeshimana avuga ko mu midugudu irindwi yo mu kagari ayobora, bazubakira abaturage babiri muri buri mudugudu.
Agira ati “Abantu bafite ubushobozi bose tumaze kubashishikariza kwiyubakira…twebwe abo dusigaranye ni abadafite ubushobozi…kuba nzubakira (imisarane) abantu 14, urumva ikibazo cy’ubwiherero kizaba kiri gukemuka.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru, si mu karere ka Musanze honyine hagaragara ikibazo cy’umwanda kuko No mu tundi turere urahagaragara. Abaturage bavuga ko ubushobozi buke ari bwo butuma batabasha kwigobotora ikibazo cy’umwanda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Guverineri arasetsa!kuba Musanze ari iya mbere mubuhinzi nicyo gitera uwo mwanda!Reka muhe urugero.Kampala ntiyagira isuku nka kgl kubera imihanda minini isaga20 ihuriza imodoka ibihumbi izanye ibiryo mu kampala,amashu,ibitoki,amakara,n’indi myaka amatoni miliyali na miliyali!ariko jye mbona bitaduhangayikisha!musukure za kigl z’abasirimu twe abakiga mutureke!!murashaka ko twicwa n’inzara aho kuramuka twihingira ngo turasukura umugi!Tujya guhinga igicuku tugacyurwa n’ikindi.kereka nimuzana abahandi kudukuburira!