Musanze: Aho usanze umwana hose reba ko uburenganzira bwe bwubahirijwe-Min. Gasinzigwa
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana bigomba kwitabwaho by’umwihariko mu mu bikorwa byo kugarura amahoro no gusana igihugu kivuye mu ntambara kuko ari we uhutazwa cyane kurusha abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amahugurwa ajyanye no kurinda abana mu bihe by’intambara ari kubera mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa 20 Mata 2015, Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko hari aho uburenganzira bw’umwana butubahiriza nko kuba atajyanwa mu ishuri, akoreshwa imirimo ivunaye n’ibindi.

Ni ho Minisitiri ufite mu nshingano ze abana ahera akangurira abantu bose kwita ku burenganzira n’umutekano bw’umwana ibi bigahera mu muryango akomokamo.
Agira ati“ Umwana ni ntavogerwa; umwana ni wa wundi ukwiriye kubungwabungwa n’umuntu uwari we wese, aho usanze hose reba ko uburenganzira bwe bwubahirijwe, duhereye ku muryango uburenganzira bwe bukubahiriza, agahabwa amahirwe yo kwiga; agahabwa amahirwe yo kuvurwa...”
Nubwo mu bikorwa byo kugarura amahoro hashyirwaho politiki n’amategeko yo kurinda uburenganzira bw’umwana usanga kuyashyira mu bikorwa bikigaragaramo ibibazo bijyanye ahanini no kutayubahiriza, ubushobozi buke bushingiye ku bumenyi n’inshingano zidasobanutse za buri wese uri mu butumwa bw’amahoro.
Icyakora, Ruzindana Methode ushinzwe amahugurwa muri RPA, avuga ko amahugurwa nk’aya azabongerera ubumenyi bwabafasha gusohoza neza inshingano zo kurinda umutekano w’abana mu butumwa bw’amahoro.

Ruzindana ati “Rero igihe abantu bahuguwe bakajya mu butumwa bazi uburyo umutekano wabo ubungabungwa bifasha gutuma aba-victims (abahutazwa) baba bake.”
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili 15 bava mu bihugu bya Uganda, Ghana, Nigeria n’u Rwanda nyuma yayo biteganyijwe ko bazahugura abandi.
Guhugura abashinzwe umutekano w’umwana mu ibyo bihugu bije nyuma y’andi mahugurwa yaheruka gukorwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Umuyobozi wa “Save the Children” muri Afurika y’Iburengerazuba n’iy’Iburasizuba, Barbara Schuler atangaza ko abantu basaga gato ibihumbi 90 bamaze kongererwa ubumenyi no gukangurirwa kubungabunga umutekano w’abana mu myaka 15 ishize ariko ikijyanye n’umusaruro wavuye kugera ubu ntuzwi.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turengere umwaka kuko niwe mizero y’ejo hazaza h’isi