Musanze: Abitandukanyije na FDLR barasabwa gufatanya n’abandi kubaka igihugu
Abahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera mu Burasizuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) basoje ingando zaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo mu Karere ka Musanze basabwe kutitinya bagafatana urunana n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu cyabo.
Abantu 52 basezerewe ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2015 bari bamaze amezi atatu bahugurwa kuri gahunda zitandukanye z’igihugu nyuma y’igihe kinini bataba mu Rwanda kugira ngo bazisobanukirwe. Banigishijwe kandi gusoma, kwandika no kubara ndetse n’amasomo yo kwihangira imirimo.
Abageze mu Kigo cya Mutobo bose bahabwa ibikoresho by’ibanze n’amafaranga baheraho bakihangira imirimo iciriritse yababyarira inyungu.

Kizito w’imyaka 33, umwe mu basubijwe mu buzima busanzwe, avuga ko nyuma yo kugera iwabo amasomo yabonye n’ubumenyi asanganwe bizamufasha kwiteza imbere nk’abandi Banyarwanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Rugamba Egide avuga ko aba bitandukanyije na FDLR na RUD-URUNANA ari Abanyarwanda nk’abandi bagomba gushyirwa muri gahunda zitandukanye za Leta, abasaba kutitinya bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu cyabo.

Agira ati “Icya mbere dusaba imiryango yabo ni ukubakira nk’abana babo ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze buri hariya bukabakira bukabashyira muri gahunda za Leta, ariko icyo tubasaba ni ukutitinya kuko batakoze ishyano”.
Mu buhamya batanga bavuga ko kuva mu mashyamba ya RDC bitoroha kuko abari yo bifuza gutaha ariko ngo bafashwe bugwate n’abayobozi b’imitwe bo badafite gahunda zo gutaha kubera ibyaha bya Jenoside bakoze.

Sayinzoga Jean, uyobora komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero (RDRC) atangaza ko Abanyarwanda batahuka ari bake muri iyi minsi kubera ubwumvikane buke bwa Leta ya RDC n’abari mu mutwe wa M23.
Akomeza avuga ko bafite amakuru y’uko hari abarwanyi ba FDLR 186 bafashwe n’ingabo za RDC (FARDC) none banze kubohereza mu gihugu cyabo.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hari impamvu bitandukanyije na FDLR kandi nziko imwe mu mpamvu aruko bashaka kubaka igihugu cyabo, nuko bumvaga batakifuza gukomeza gucura imigambi yo gusenya u Rwanda ahubwo bakagaruka kubaka urwababyaye
baze bafatanye natwe kubaka igihugu kandi bakanurire bagenzi babo gutaha mu Rwanda ni amahoro