Musanze: Abemeye gusangira umugabo umwe, nibemere bamusangire mu rukundo –Mayor Mpembyemungu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze busaba abagore baharitswe kwirinda amakimbirane bakemera gusangira umugabo mu ituze, ariko abakobwa batarashaka bakabuzwa guharikwa abagore bagenzi babo.
Ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 02 Mata 2015, abaturage bagejeje ku buyobozi bw’akarere ibibazo bitandukanye bafite ariko ibijyanye no kubona ibyangombwa bw’ubutaka bya burundu n’icy’ubuharike ni byo biza ku isonga.

By’umwihariko abagore bagaragarije ubuyobozi akarengane barimo gukorerwa n’abagabo babashakiyeho abandi bagore, bakaba bafite ikibazo cyo gutunga abana kuko badafite uburenganzira ku mutungo no kubona amafaranga yo gutanga igarama mu rukiko bikaba ari ikibazo.
Mukabucyana Penina utuye mu Murenge wa Kimonyi arapfutse ku kaguru. N’amarira menshi yabwiye Kigali Today ko amaze gutemwa n’umugabo we wamuharitse mu myaka itanu ishize, agashaka kumwirukana iwe na ho ngo ahatware.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride ashimangira ko ubuharike ari kimwe mu bikurura umutekano muke kuko abagore baharitswe batumvikana, agakangurira abagore baguye muri icyo kibazo kwirinda umwiryane bakemera gusangira umugabo umwe mu mahoro.
Agira ati “Ikibazo cy’ubuharike gikomeje gukurura amakimbirane mu ngo, inama twatanga abagezweho n’ubuharike bemeye gusangira umugabo umwe, nibemere bamusangire mu rukundo ariko abakobwa…turabakangurira kwirinda kujya guharika bagenzi babo…”.

Ubuharike bukurura kandi amakimbirane ashingiye ku mitungo, bityo abagabo bafite abagore benshi bagirwa inama yo kugabanya iyo mitungo abana babo hakiri kare mu rwego rwo kwirinda icyo kibazo gikunda kuvuka.
Ngo hari abagore baharikwa bitewe n’imyitwarire yabo itari myiza nk’ubusinzi. Umuyobozi w’akarere yihanije ababyeyi bafite iyo ngeso guca ukubiri nayo kuko ibatesha agaciro, ariko ngo ushaka kunywa inzoga yayinywera iwe mu rugo.
Kuva tariki 18 Werurw ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangira, ubuyobozi bw’akarere bwakiriye ibibazo by’abaturage 89, muri byo 82 birakemurwa ibindi ngo biri mu nzira zo kubonerwa igisubizo.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ngembona hakurikizwa amategeko kuko nicyo yagiriyeho none se wabonye he abavyeba bumvikana ikindi mugabo ushaka undi iwbere niba wamuhaze mujye. muca mimategeko abatandukanye naho moyer aratubeshye. ntawutibeshya ariko bamuhugure
ngembona hakurikizwa amategeko kuko nicyo yagiriyeho none se wabonye he abavyeba bumvikana ikindi mugabo ushaka undi iwbere niba wamuhaze mujye. muca mimategeko abatandukanye naho moyer aratubeshye. ntawutibeshya ariko bamuhugure
Uyu muyobozi ndamwemeye rwose, ababwije ukuri. Ushobora gukemura ikibazo nkiki cyi mboneza mubano ugatera igikomeye. Umugore wa kabiri yirukanywe yajyahe?Nibihanganane kuko habayemo kutamenya bagabane ibyo bafite baringanize, bafatwe kimwe muri byose bagire urukundo nku rwambere.
Ngaho re!!! Mayor Mpembyemungu ntazi ko ubushoreke butemewe? Ngo nibemere babane mu mahoro? Ariko narumiwe koko. Uru Rwanda rwitumgiwe n’Imana gusa. Ubu se uyu ni muyobozi ki utazi n’amategeko igihugu kigenderaho?
Ubushoreke ntibwemewe, si ikibazo cyo kubana neza ni ikibazo cy’amategeko. Kandi n’iyo babana neza , amakimbirane ntiyazabura mu bana babo. Nimujye mujijura abaturage aho kubabeshya mwa ngirwa bayobozi mwe.