Musanze: Abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru barasabwa gushishoza mu gutunganya amakuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo arakangurira abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru kugira ubushishozi mu gihe batunganya inkuru zigenewe abasomyi babo, kugira ngo babagezeho amakuru y’ukuri kandi yujuje ibisabwa byose.

Mbungiramihigo avuga ko abaturage bakira ibyatangajwe n’ibinyamakuru nk’ukuri agereranya n’ivangiri, bityo bakaba bagomba kwitonda bakagenzura neza niba koko amakuru batangaza ari ukuri.

Mbungiramihigo agira ati “Abayobozi n’abanditsi babonye amahugurwa yo kubibutsa inshingano bafite; inshingano zikomeye kuko ikintu gitangajwe mu itangazamakuru bagifata nk’ivangiri… cyaba ari ikinyoma bagifata nk’ukuri, icyo kintu kiduha umwanya wo gusaba abanditsi bakuru kurangwa n’ubushishozi”.

Ni muri urwo rwego ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2015 mu Karere ka Musanze hatangiye amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru 24 yateguwe na MHC ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Iterambere ( UNDP).

Mbungiramihigo arasaba abayobozi b'ibitangazamakuru gushishoza mu kazi kabo.
Mbungiramihigo arasaba abayobozi b’ibitangazamakuru gushishoza mu kazi kabo.

Barahugurwa ku nshingano zijyanye no gutunganya inkuru ndetse no kuyobora inama z’abanyamakuru mbere y’uko bajya gutara amakuru.

Mu gutunganya inkuru, abanditsi bakuru bibukijwe ko ari ngombwa kwita ku mvugo bakoresha, imyandikire iboneye, kureba inkomoko zose z’inkuru (sources) ndetse bakareba niba impande zirebwa n’inkuru zose zahawe umwanya wo kugira icyo zivuga, ngo ibyo bizatuma barushaho kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Regine Akarikumutima, Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru “Angel Ubuto n’Ubukuru” yemeza ko hari amakosa menshi y’imyandikire usanga mu bitangazamakuru byo mu Rwanda kubera ubumenyi buke, none ngo aya mahugurwa azabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi bakora inkuru nk’abanyamwuga.

Aya mahugurwa kandi ngo aje yari akenewe kuko ubumenyi bazabona buzunganira ubwo bakuye muri kaminuza bityo babe abanditsi bakuru b’umwuga; nk’uko byemezwa na Hatangimana Ange Eric, umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuseke.com.

Abanditsi bakuru n'abayobozi b'ibitangazamakuru bitabiriye amahugurwa bemeza ko azabafasha gukora akazi kabo by'umwuga.
Abanditsi bakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitabiriye amahugurwa bemeza ko azabafasha gukora akazi kabo by’umwuga.

Kugira ngo inkuru isohoke mu kinyamakuru inoze kenshi na kenshi inyura mu maboko y’abantu benshi, iki kiracyari imbogamizi ku bitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu Rwanda, aho kubera amikoro make usanga ikinyamakuru ari icy’umuntu umwe ukora byose.

Ibitangazamakuru nk’ibi bikangurirwa kwishyira hamwe bigahuza imbaraga kugira ngo bigire ubushobozi n’abakozi benshi cyangwa bikanoza ibyo bikora mu rwego rwo kwigarurira abantu benshi, bityo bikabona amatangazo yo kwamamaza byakuraho ubushobozi bwo kwiyubaka.

Umuyobozi wa UNDP, Auke Lootsma avuga ko igitangazamakuru gicungira ku mubare munini w’abagikurikira kugira ngo kireshye abamamaza, ariko ibyo bigomba no kwita ku byifuzo byabo.

Ati “Ndabakangurira gukurikiza umutimanama mu gutunganya amakuru mugaha agaciro abakunzi banyu ari bo baturage mubaha amakuru abafasha kwikemurira ibibazo no kugera ku byifuzo byabo”.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu aje mu gihe mu Rwanda habaye amavugururwa ajyanye n’amategeko agenga itangazamakuru n’ishyirwaho ry’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ariko abanyamakuru bahugurirwe kutajya bandika inkuru yaba nziza cg mbi aruko bahawe ama frw,therorisme ngo ngufiteho amaku nutampa ama frw 300,000; rfw 500,000 ect...ndayandika shireho ni photo yawe..

laurent yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka