Musanze: Abayobozi b’amatorero basanga ubufatanye na Leta bwungura impande zombi

Mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagiranye n’abakuriye amatorero bo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 babasabye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage babasobanurira gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo bagire imibereho myiza.

Guverineri Bosenibamwe Aime avuga ko abakuriye amatorero bafite ijambo rikomeye ku bakirisitu babo kuko ibyo bababwiye babyumva vuba no kubishyira mu bikorwa bikihuta, asanga bagize uruhare mu bukangurambaga kuri gahunda za Leta nko kwicungira umutekano, kurwanya isuku nke, mituweri n’izindi zagerwaho n’abakirisitu babo bakagira imibereho myiza.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, asaba abanyamatorero gusobanurira abaturage gahunda za Leta kuko ibyo bababwiye babyumva vuba.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, asaba abanyamatorero gusobanurira abaturage gahunda za Leta kuko ibyo bababwiye babyumva vuba.

Pasiteri Rutikanga Emmanuel ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta mu Karere ka Musanze ashimangira ko ubufatanye hagati y’amatorero na Leta ari ngombwa kuko bombi batahiriza umugozi umwe wo guteza imbere abaturage.

Akomeza avuga ko iyo abaturage babayeho neza bigira ingaruka nziza ku iterambere ry’amatorero.

Yagize ati “Kubaho neza kw’abaturage ni na ko kubaho neza kw’abakirisitu tuyoboye kandi abakirisitu iyo babayeho neza bituma n’umusaruro amatorero aba akeneye haba mu bukungu ndetse no mu myumvire ishobora kugerwaho.”

Mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko Abanyarwanda 98% bafite amatorero babarizwamo.

Kubera iyo mpamvu ngo basanga hari uruhare runini bagira mu iterambere ry’igihugu ariko ngo bagomba kurushaho kongera imbaraga mu gukangura abakirisitu guhindura imyumvire igamije iterambere.

Abayobozi b'amatorero bo mu Karere ka Musanze bemeza ko ubufatanye na Leta ari ingenzi kandi ko ari bo ari na Leta bose babyungukiramo.
Abayobozi b’amatorero bo mu Karere ka Musanze bemeza ko ubufatanye na Leta ari ingenzi kandi ko ari bo ari na Leta bose babyungukiramo.

Abari muri iyo nama bemeza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye ubufatanye hagati ya Leta n’izindi nzego harimo n’amadini ngo byongera umuvuduko mu kongera kubaka igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Ashingiye ku byo Bibiliya ivuga, ko igihugu iyo cyagize ibyago Imana ishaka umuntu umwe nk’aho ari yo yahagarara muri uwo mwanya, Pasiteri Rutikanga yemeza ko u Rwanda rwamaze kubona uwo muntu ari we Paul Kagame wakemuye ibibazo “byose”.

Bityo ngo abayobozi b’amatorero bakaba bashyigikiye ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduka maze Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko ngo byafashimangira ubwo bufatanye hagati ya Leta n’amatorero mu gukomeza kubaka u Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka