Musanze: Abayobozi 31 banditse basezera ku kazi (Yavuguruwe)

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko i Musanze hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye Kigali Today ko abo bayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari (ES Cells) 16 n’abashinzwe iterambere mu tugari (SEDO) 15.

Umwe muri abo bivugwa ko basezeye ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.

Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.

Ngo hari na Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.

Kigali Today yagerageje kubaza Mahirwe niba ibimuvugwaho we na bagenzi be ari ukuri, ariko asobanura ko nta makuru ashobora gutangira kuri telefoni y’akazi kuko ngo akiyifite ategereje kuyitanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibivugwa kuri abo bayobozi biba ari byinshi kandi bitandukanye, akaba ngo atahita agira icyo abivugaho kuko bikirimo gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Niba umuntu ahawe inshingano ntazubahirize ngumuyobozi yarakwiye gukurikiranwa n’inkiko akaryozwa amakosa yakoze naho nibamureka baraba bariguha nabanti inzira zokurya Andi mafaranga, babahane bihanukiye

Ntahontuye emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Abayobozi nkabo basubiza iterambere ry’i Gihugu inyuma kuko batanyurwa nicyo leta iba general. Ibyaha bibahamwe inkiko ziba zigomba kubakorera icyo amategeko ateganya kugira ngo bitabazongera gusubira ukundi.

Ruvugabigwi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

nonese abo bayobozi nibande ?bakagombye kutubwira abaribo namazina yabo nutugari bakoreragamo.kugirango turusheho kumenya amakuru yimvaho!

MUGABO yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Mu ruhande rumwe ndabumva ariko n’abasigaye bakeneye inkunga ya Leta kubijyanye no kuborohereza ingendo zibageza kubaturage nk’uko yabikoreye izindi nzego z’ibanze(abashinzwe ubworozi n’ubuhinzi mu Mirenge y’igihugu cyose).

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka