Musanze: Abaturage barizezwa ko umutekano ucunzwe neza ntawe uzahungabanya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yijeje abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ko umutekano wabo ucunzwe neza badakwiye kugira impungenge zo kurara badasinziye bakeka ko hari uwawuhungabanya.

Yagize ati: “icyatuzinduye ni ukubahumuriza, ni baba batatu, bane niyo baba 10 ntacyo bazabatwara, tuzabafata dufatanyije namwe kandi tubafashe tubarinde mukomeze gahunda yanyu y’iterambere ntihazagire umuntu n’umwe urara adasinziriye yikeka ko hari umuntu waza kubahungabanya hano.”

Minisitiri James Musoni yahumurije abaturage bo mu murenge wa Gashaki abizeze ko umutekano wabo urinzwe neza.
Minisitiri James Musoni yahumurije abaturage bo mu murenge wa Gashaki abizeze ko umutekano wabo urinzwe neza.

Uru rugendo rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana bagiriye mu Murenge wa Gashaki, kuri uyu wa 29/04/2014 ruje nyuma y’uko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Alfred Nsengimana akurikiranweho n’ubutabera gukorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa bw’ubugizi bwa nabi bihungabanya umudendezo w’igihugu.

Mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, umupolisi mukuru yishwe arashwe n’urugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze rugabwaho igitero cya gerenade cyahitanye umwana muto yareraga. Ikindi gisasu cya Gerenade cyatewe mu mujyi cyakomereje abantu batandatu.

Muri uku kwezi kwa kane hatawe muri yombi abayobozi b’utugari babiri, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge ndetse n’abarimu bane bose bakomoka muri Gashaki aho barimo kubazwa ku mikoranire yabo na FDLR.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, James Musoni, asabana n'abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, asabana n’abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze kandi ko ababajwe n’uko abayobozi bafatanyije n’umwanzi mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu kandi bari bashinzwe kuwurinda, asaba abaturage kuba maso ntihazagire abayobozi nk’abo bongera kubihishamo.

“Muhaguruke mube maso ntihagire undi wongera kubihishamo, bariya babihishemo murabizera ariko iyo muba maso hari udukorwa tumwe na tumwe mwari kujya mubona bigatuma mukeka ko atari bazima, ntihazagire undi wongera kubihishamo”; nk’uko Minisitiri Musoni yakomeje abishimangira.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, yabwiye Abanyagashaki ko abifatanya na FDLR mu bikorwa byo guhangabanya umutekano ntacyo bazageraho kuko nta gahunda nzima bafite, yongeraho ko umuturage wese afite inshingano zo gutanga umusanzu we mu gucunga umutekano w’igihugu cyane cyane atanga amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano.

Abaturage bitabiriye ikiganiro cya Minisitiri Musoni ari benshi.
Abaturage bitabiriye ikiganiro cya Minisitiri Musoni ari benshi.

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki bashimangira ko batishimiye ibikorwa by’uwari umuyobozi wabo, bagaragarije Minisitiri ko yabambitse isura mbi kandi bari basanganwe amateka meza.

Umwe mu baturage ati: “Abaturage bacu ni bazima nta muturage urwaye uretse abo Alfred yamaze kuroga ariko Imana ishimwe kuko uburozi bwe ashobora kuburya wenyine baramuvumbuye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yageze mu Karere ka Musanze avuye muri Burera kuganira n’abavuga rikumvikana ku mutekano n’iterambere ryabo muri rusange. Biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30/04/2014, agirana ikiganiro n’abayobozi n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Musanze.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka