Musanze: Abaturage barasaba akarere kubishyura mbere yo gukora umuhanda

Abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze barasaba akarere ko bishyurwa imitungo yabo mbere y’uko umuhanda uva kuri Mont Nyiramagumba kugeza ku Musanze ukorwa.

Ni mu masaha y’agasusuruko, imashini nini izwi nka “caterpillar” ikora imihanda irahinda, abasore batatu barasenya urugo rw’amatafari ahiye aho uwo muhanda w’amabuye ugomba kunyura.

Kamariza Providence, nyir’urwo rugo ahagaze hafi aho areba uko igikorwa kigenda. N’agahinda kenshi ku maso, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ati “Mfite ikibazo cy’uko baje bagapima bagatera imambo mo imbere ndani noneho ntibatubwire ibiciro by’amafaranga uko bihagaze, none igihe kikaba kigeze ngo nidusenye nta handi dufite tujya kuba”.

Abaturage bari gusenya ibipangu byabo ngo umuhanda uzabone aho uzanyura.
Abaturage bari gusenya ibipangu byabo ngo umuhanda uzabone aho uzanyura.

Nyirabasare Judith, umukecuru uri hejuru y’imyaka 60 na we ari mu baturage bazasenyerwa inzu yari amaze igihe gito avuguruye, yunze mu rya mugenzi we avuga ko akarere kabategetse ko basenya kandi nta mafaranga y’ingurane bahawe akibaza aho agiye kwerekeza.

Mu nkengero z’umuhanda uhasanga ingo z’amatafari ahiye n’amazu arimo gusenywa na ba nyirayo kugira ngo umuhanda ubone aho uzanyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Musabyimana Jean Claude avuga ko hashize amezi atatu bamenyesheje abaturage bubatse mu muhanda kubikuraho akaba ari byo barimo gukora.

Musabyimana asobanura ko uretse umuturage umwe uzishyurwa ingurane y’inzu ye abandi bose bari barihaye igice cy’umuhanda bacyubakamo bazi neza ko atari mu kwabo.

Abaturage bagomba gusenya inyubako zabo kubera umuhanda basaba ko bahabwa ingurane mbere yo gukora umuhanda.
Abaturage bagomba gusenya inyubako zabo kubera umuhanda basaba ko bahabwa ingurane mbere yo gukora umuhanda.

Ndagijimana Gaetan, umusaza w’imyaka 66, n’ubwo atari mu bagomba gusenyerwa ariko umuhanda uzanyura kuri fondasiyo y’inzu ye ikaba ishobora kuziyasa kubera imashini ikora umuhanda izahanyura.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere wungirije ashimangira ko mu gihe habayeho ikibazo nk’icyo, akarere kiteguye kwishyura ibyakwangizwa n’ibikorwa byo gukora umuhanda mbere na nyuma yabyo.

Biteganyijwe ko uyu muhanda w’amabuye uzaba wuzuye muri Nzeri 2015. Akarere ka Musanze gateganya gukora imihanda ifite uburebure bw’ibirometero 25 mu mujyi, imwe izaba ari kaburimbo indi ari amabuye.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage n’ akarere barebe uburyo bwiza bwo kubikora kuko gukora imihanda rwose abaturage barabikeneye nabyo

Darius yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka