Musanze: Abaturage bakusanyije hafi miliyoni 18 n’ibiribwa byo gufasha abacitse ku icumu
Mu cyumweru cy’icyunamo, abaturage bo mu Karere ka Musanze bakusanyije miliyoni 17 n’ibihumbi 843, amadolari 105 n’amashiringi 500 yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.
Uretse amafaranga, abo baturage batanze ibyo kurya bigizwe na toni 8 n’ibiro 295 by’ibigori, ibiro 46 by’ibirayi, ibiro 135 by’ibishyimbo n’ibiro 252 by’amasaka, ibiro 252 by’umuceri, ibiro 52 by’ifu y’ibigori n’amakarito 10 y’isabune.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winifride atangaza iyo nkunga yatanzwe, yashimiye abagize umutima mwiza wo kugira icyo batanga cyo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, yanasabye gukomeza gutanga inkunga yabo muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.
Icyakora uyu muyobozi yanenze umuntu watanze igiceri cy’ifaranga rimwe ritagikoreshwa utarabashije kumenyekana. Ati: “Ndamugaye ni we uzi mu mutima we ko yakoze ikintu kitari cyiza.”
Abakecuru bacitse ku icumu batishoboye bifuzaga kongera gutunga inka zo kubaha amata dore ko izo bari batunze zariwe muri Jenoside, bijejwe ko bagiye kuzihabwa; nk’uko Perezida wa IBUKA, Samvura Epimaque yabitangaje.
Uretse ubu bufasha, Leta ifatanyije n’abaturage bafashije abacitse ku icumu kubona amacumbi yo kubamo, abana bafashwa kwiga amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo n’igikorwa cyiza uyu muyobozi akwiye gushimirwa ariko se abuzwa n’iki gufasha abacitse ku icumu kwishyurwa imitungo yabo batsindiye muri Gacaca ? keretse niba byo bitamureba.