Musanze: Abagororwa bigishijwe uburyo bwo kuvanaho isakaro rya asibesitosi

Abagororwa ndetse n’abacungagereza bakora imirimo y’ubwubatsi bo muri gereza ya Musanze, tariki 15/11/2012, bigishijwe uburyo bwo kuvanaho isakaro ndetse na prafond bya asibesitosi, kuko byagaragaye ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hose hari metero kare miliyoni imwe y’isakaro rya asibesitosi, bityo inzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no guca iri sakaro bakaba bari guhabwa amahugurwa.

Bizimana Frederick, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kurwanya asibesitosi, ukorerera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, avuga ko bari gutanga aya mahugurwa ngo hihute guca iri sakaro ryangiza bikomeye amagara y’abantu.

Abahuguriwe gukuraho asibesitosi, bambara imyenda yabugenewe kandi bakikwiza hose.
Abahuguriwe gukuraho asibesitosi, bambara imyenda yabugenewe kandi bakikwiza hose.

Avuga kandi ko, batanga aya mahugurwa kugirango abarikuraho bamenye ububi bwaryo, bityo babashe kwirinda igihe bagiye gukuraho iri sakaro, byiyongera ku kugaragaza uko irisakaro rikurwaho.

Kugeza ubu batanze amahugurwa nk’aya muri gereza ya Rusizi, Nyamagabe, Huye, Mpanga, Muhanga na Rubavu.

Abaturage kandi basabwa kutegera, kudakora cyangwa kutagerageza kwikuriraho iri sakaro, kuko bakwangiza amagara yabo.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka