Murunda: Abayobozi ba FPR bibukiranyije amahame agenga umuryango
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge bagiranye ibiganiro hagamijwe kwibukiranya amahame remezo y’umuryango ndetse biyemeza guharanira kuwubaka kurushaho.
Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2014, umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere, Byukusenge Gaspard yabibukije ko umunyamuryango nyawe ari uba intangarugero aho ari hose kandi akaba bandebereho mu byo akora byose.
Yagize ati “umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi agomba kurangwa n’ubupfura akaba intangarugero muri byose agaharanira kuba bandebereho”.

Byukusenge yasabye aba bayobozi bo ku nzego zo hasi kubahiriza gahunda za Leta, kubaka umuryango batanga umusanzu w’umunyamuryango ku gihe kugira ngo urusheho kwiyubaka ndetse no kongera abanyamuryango muri uyu murenge wa Murunda.
Musabe Judith, umwe mu bayobozi b’umuryango FPR mu kagari ka Rugeyo ko mu murenge wa Murunda, yavuze ko iyi nama yari ingirakamaro kuko bibukiranyije amahame ngenderwaho y’umuryango ku buryo n’uwaba yaradohotse yakwikubita agashyi, bityo umuryango ukarushaho kubakika ku buryo bukomeye.
Ati “iyi nama yari nziza kuko twibukiranyije amahame ngenderwaho kugira ngo n’uwadohotse yikubite agashyi bityo umuryango wacu wa FPR-Inkotanyi urusheho gukomera”.

Musabe yavuze ko agiye kwihutira kuganiriza abanyamuryango ayoboye ngo bibukiranye amahame remezo ndetse n’uwadohotse bamugire inama.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro yasoje inama yibutsa aba bayobozi b’umuryango mu nzego z’ibanze kumenya amakuru mu rwego rwo gukumira ibihuha bigamije guhungabanya igihugu cy’u Rwanda.
Kwibukiranya amahame y’umuryango FPR-Inkotanyi ngo ni gahunda izahoraho ikaba imaze gukorwa mu mirenge 5 muri 13 igize Rutsiro ariyo Mushonyi, Kigeyo, Murunda, Ruhango, na Musasa n’indi ikaba izakurikiraho.

Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
FPR umuryango w’abanyarwanda waharaniye kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u rwanda, ganza FPR urengere u Rwanda
ibi byakabaye mugihugu hose kubanyamuryango wa FPR aho bari hose kuko amahame ya FPR niyo yubaka iki gihugu kuyakurikiza neza niko kugera kwiterambere rirambye twifuza muri iki gihugu, igihugu cyuzuye amahoro n’umutekano