Muri KIM barakangurirwa kwaka inyemezabuguzi itangwa na EBM

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gikomeje gukangurira abantu batandukanye kwaka inyemezabuguzi itangwa n’akamashini ka EBM kugira ngo hirindwe inyerezwa ry’imisoro.

Mu kiganiro abakozi ba RRA bagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya KIM kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2015, babakanguriye kwaka inyemezabuguzi buri uko bagize icyo bagura kuko ari yo nzira yizewe yo kugeza imisoro mu isanduku ya Leta.

Komiseri muri RRA, Mugabe Robert, avuga ko EBM ikumira abashaka kunyereza imisoro.
Komiseri muri RRA, Mugabe Robert, avuga ko EBM ikumira abashaka kunyereza imisoro.

Komiseri Wungirirje ukuriye Ishami ryo Kurwanya Magendu muri RRA, Mugabe Robert, avuga ko EBM yazamuye urwego rw’imitangire y’imisoro.

Agira ati "Kuva twatangira gukoresha EBM, imisoro yinjira mu isanduku ya Leta yariyongereye bigaragara kuko aka kamashini gatanga amakuru yose ku byacurujwe kandi agahita agera kuri RRA, niba hari nahabaye ikosa rigahita rikosorwa byihuse".

Mugabe akomeza avuga ko mu mwaka wa 2008, RRA yinjije mu isanduku ya Leta amafaranga angana na miliyari 372 mu gihe yinjije miliyari 665 mu mwaka wa 2013 ubwo akamashini ka EBM kari katangiye gukoreshwa.

Abanyeshuri babajije byinshi ku mikoreshereze ya EBM.
Abanyeshuri babajije byinshi ku mikoreshereze ya EBM.

Yongeraho ko abacuruzi bagomba kwibwiriza gutanga inyemezabuguzi ya EBM aho gutegereza ko umuguzi ari we uyibasaba kugira ngo hirindwe amacenga bamwe muri bo bakunze gukora abaganisha ku muco mubi wo kunyereza imisoro.

Mutamba Anitha, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Imari n’Amabanki muri KIM, avuga ko iki kiganiro cyari gikenewe.

Agira ati "Hari abaguzi benshi baba batazi akamaro ko kwaka inyemezabuguzi itangwa na EBM, twebwe rero tubonye ubu bumenyi tuzafasha abandi kumva imikorere ndetse n’akamaro k’utu tumashini".

Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro ari benshi kandi biyemeje kuzajya bakangurira abandi kwaka inyemezabuguzi ya EBM.
Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro ari benshi kandi biyemeje kuzajya bakangurira abandi kwaka inyemezabuguzi ya EBM.

Umwe mu bakozi ba KIM ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri, Kagame Geofrey, avuga ko ibiganiro RRA ibagejejeho hari icyo byongereye ku myigishirize yabo.

Ati "Abanyeshuri bacu tubigisha kwihangira imirimo kugira ngo na bo bazayihe abandi, nta kuntu rero wajya muri bizinesi nta bumenyi buhagije ufite ku bijyanye n’imisoro kandi ari yo iteza imbere igihugu".

Kuri ubu, abacuruzi banditse muri TVA bageze ku bihumbi 12, muri abo abakoresha EBM bakaba bagera ku 9500 nk’uko ubuyobozi bwa RRA bubitangaza.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

gusaba inyemezabwishyu ni inshingano za buri muguzi si KIM ibisabwa gusa

Manishimwe yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

gusaba inyemezabwishyu ni inshingano za buri muguzi si KIM ibisabwa gusa

Manishimwe yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka