Murama: Ubuyobozi bwa Kagame bwabakuye ku guharura amasafuriya bashaka imbyiro zo gutunganya imisatsi
Abagore bo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, bavuga ko mbere y’uko Perezida Paul Kagame atangira kuyobora u Rwanda bari barasigaye inyuma, kuko birirwaga baharura amasafuriya bakuraho imbyiro zo gushyira mu misatsi kugira ngo ise neza.
Bamwe ngo banisigaga amavuta y’amamesa bakenera kubabura umusatsi bagakoresha urujyo, nk’uko Mukanzabarushimana Ernestine abivuga.

Abagore bo muri uwo murenge bitabiriye gahunda yo gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015, bagaragaye basa neza.
Bavuga ko kuba barasirimutse babikesha Perezida Kagame kuko batangiye gusirimuka atangiye kuyobora u Rwanda.
Bavuga ko basigaye bisiga amavuta meza, bakadodesha agatenge keza kandi bakajya gukoresha imisatsi ya bo mu mazu yagenewe gutunganya imisatsi nk’uko Mukanzabarushimana akomeza abivuga.

Aba bagore banavuga ko ihohoterwa bakorerwaga mu ryatangiye gucika, ku buryo ijambo n’agaciro yabahaye byatumye bahumuka bagatangira gutekereza uburyo bakwiteza imbere.
N’abandi baturage muri rusange batanze ibitekerezo ku ivugururwa ry’iyo ngingo y’itegeko nshinga bose intero yabaye imwe, basaba ko iyo ngingo yavanwaho kugira ngo bazongere bamutore akomeze kuyobora u Rwanda.
Abadepite bamaze kumva ibitekerezo by’abaturage bo mu mirenge itatu y’akarere ka Kayonza ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, ariko muri iyo mirenge yose nta muturage n’umwe uragaragaza ko adashyigikiye ko ivugururwa cyangwa ngo ivanweho.
Benshi bagiye basaba ko perezida Kagame yakurirwaho manda z’ubuyobozi akazayobora kugeza igihe azumva ananiwe.
Ku bazasimbura Perezida Kagame ariko bo manda zigomba gukurikizwa kugira hatazakurikiraho umuyobozi mubi bikagorana kumuvanaho, inteko ishinga amategeko ikaba isigaranye inshingano yo gushaka uko ibitekerezo by’abo baturage byazahabwa umurongo unoze.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|