Murama: Ngo basanga badakomezanyije na Perezida Paul Kagame umuvuduko mu iterambere wasubira inyuma
Abanyamuryango 350 ba koperatve ihinga ibigori mu Murenge wa Murama(KOREMU) mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakurikije iterambere n’umutekano Perezida Paul Kagame agejeje ku Banyarwanda bose, nyuma ya Jenoside,kutavugurura ingingo imubuza izindi mandat byadindiza iteramebere.
Mu nama y’imihigo bari bagize kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015 mu kongera umusaruro wabo w’ibigori kuri hegitari,aba banyamuryango bavuze ko bagiye kwandikira Inteko Nshingamategeko kugira ngo bahindure ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga ibuza Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mukarubibi, umukecuru utuye mu Kagari ka Sakara, Umurenge wa Murama,ashimangira ko ngo ntacyo yanganya umuyobozi nka Paul Kagame wamworoje inka ya kijyambere kandi atarigeze yorora n’urukwavu,akabasha kwiteza imbere abikesha iyo nka.
Yagize ati”Njye mbona tutagakwiye guhora twirirwa muri za manda zari zikwiye nko kuba burundu kuko iterambere n’amahoro dufite nta muyobozi wigeze ubitugezaho mu bo nabonye bayoboye u Rwanda.”
Naho umusaza witwa Izayi, na we wo mu Murenge wa Murama, avuga ko iterambere mu baturage ryazanwe na Paul Kagame ngo kuko we yambaye ipantaro bwa mbere n’inkweto yabonye diploma arangije segondaire.
Uyu mugabo ashima iterambere ryihuse ryazanwe na Perezida Kagame,bityo akabona ko Itegeko Nshinga ritagakwiye kuba imbogamizi zo gukomeza ibyo byiza by’iterambere n’ibindi biri inyuma.
Umuyobozi wa KOREMU,Baziruwunguka Jean Pierre, we avuga ko kubera ko Perezida Kagame yateje imbere abahinzi akabaha agaciro azana politike zibateza imbere zo kongera umusaruro banashakirwa amasoko abona kudakomezanya n’umuyobozi nk’uwo byaba ari igihombo bityo Itegeko Nshinga rikaba rikwiye kuvugururwa.
Yagize ati "Umuyobozi waduteje imbere akaduha amasoko nka koperative ubu twasinye amasezerano na za PAM MINAGRI n’ahandi ubu baratugurira umusaruro ,amashanayrazi yaraje iwacu mu byaro rwose numva kudakomezanya nawe byatudindiza nk’abanyarwanda.”
Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze gushyikiriza amabaruwa inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bayisaba ko ingiyo y’101 y’itegeko nshinga ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri yavugururwa perezida akaba yakwiyamamaza igihe cyose.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye ndamushyigikiye ko akomeza kutuyobora bityo igihugu cyacu kigakomeza kurangwamo amahoro n’umutekano nkuko yabiduhaye