Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abubatsi mu Rwanda

Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (ICAR), asimbura Dr Nsengumuremyi Alexis wari usanzwe ayobora iri huriro.

Sadate Munyakazi, Umuyobozi Mushya w'Ihuriro ry'Abakora Imirimo y'Ubwubatsi mu Rwanda (ICAR)
Sadate Munyakazi, Umuyobozi Mushya w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (ICAR)

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, abanyamuryango b’ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (ICAR) bahuriye mu Nteko Rusange yanatorewemo komite nshya igiye kubayobora mu myaka itatu iri imbere.

Munyakazi Sadate wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports ariko akaba asanzwe akora ibikorwa by’ubwubatsi, ni we watorewe kuyobora iri huriro, akaba yasimbuye Dr. Nsengumuremyi Alexis wari usanzwe ariyobora.

Munyakazi Sadate azaba yungirijwe na Rukundo Fidèle, Umunyamabanga watowe ni Murwanashyaka Nelson, naho ku mwanya w’umubitsi hatorwa Bugingo Fred.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba ICAR akimara gutorwa, Munyakazi yashimiye komite icyuye igihe, anavuga ko mu byo ashyize imbere harimo gukorera ubuvugizi ibigo bito, ndetse no kubaka ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu mwuga w’ubwubatsi.

Sadate Munyakazi yahawe ikaze mu nshingano nshya
Sadate Munyakazi yahawe ikaze mu nshingano nshya

Ati “Tugomba kurebera hamwe ngo iyo 54% y’ingengo y’imari, isigara mu benegihugu nk’Abanyarwanda ingana gute? Mu byo duteganya rero harimo gukomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibikorwa bisigara mu banyamuryango, bikaduteza imbere nk’Abanyarwanda.

“Ibyo bizutuma ibigo bito bizamuka ndetse n’ibikomeye birusheho. Ibyo kandi bizakomeza ubukungu bw’Igihugu bushingiye ku bikorera cyane cyane abakora umwuga wo kubaka. Ni ugusenga Imana kugira ngo igihe nk’iki mu myaka itatu iri imbere muzabe muduha amashyi mutaduha induru.”

ICAR ni ihuriro ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), rigahuza abakora imirimo y’ubwubatsi mu rwego rwo kuwuteza imbere no gukemura imbogamizi ziwugaragaramo.

Perezida ucyuye igihe
Perezida ucyuye igihe
Komite nshya
Komite nshya
Komite icyuye igihe
Komite icyuye igihe
Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange yanatorewemo komite nshya igiye kuyobora ihuriro mu myaka itatu
Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange yanatorewemo komite nshya igiye kuyobora ihuriro mu myaka itatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka