Mukingo: Amashyirahamwe yo kwica inda bayasimbuje ayo kwiteza imbere
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza baravuga ko hari indwara zimwe na zimwe zaterwaga n’umwanda, zirimo inda n’amavunja, zibagiranye nyuma y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yabasuraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 2/10/2014 bamutangarije ko buri musozi byari ibintu byoroshye cyane kuhabona umurwayi w’inda n’amavunja kubera imibereho mibi barimo, ariko ubu bikaba byarabaye amateka.
Umwe mu batuye umurenge wa Mukingo yagize ati “Amashyirahamwe yo kwica inda ubu twayasimbuje ayo kwiteza imbere, twarasirimutse turi abaturage bafite icyerekezo kizima byose tubikesheje imiyoborere myiza”.
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ubutegetsi bubi bwagejeje kuri Jenoside, Abanyamukingo bemeza ko bigoye kubona mu rugo rw’umuntu igikwasi gihandura amavunja.

Minisitiri Kaboneka yabahaye ubuhamya bushimagira umuvuduko abaturage b’u Rwanda bagezeho akurikije imibereho mibi abanyarwanda bari babayemo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kubera ubutegetsi bubi bw’igitugu bwatoneshaga bamwe abandi bagapyinagazwa.
Abaha urugero yavuze ko hari umushinga waterwaga inkunga na bimwe mu bihugu by’amahanga ugafasha abaturage uboroza imbeba za kizungu nka bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage gutera imbere.
Ati “Imbeba zaturukaga hanze mu ndege abari burugumesitiri muri icyo gihe bakajya kuzifata bakazikwirakwiza mu baturage”.
Ngo izi mbeba akenshi wasangaga zibana n’abaturage mu nzu zikabateza imbaragasa maze uburwayi bw’amavunja bugatongora.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 Leta yihutiye kwita ku baturage bayo mu buryo butari busanzweho butuma abaturage bihaza mu biribwa ndetse bakarushaho no gutera imbere.
Urugero yabahaye rwa bugufi ni uko abaturage batishoboye ubu borozwa inka muri gahunda yo gufasha abagize umuryango kunywa amata ndetse n’ifumbire ibonetse ikifashishwa mu mirimo y’ubuhinzi.
Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo ibi ni bimwe mu bigaragaza ubuyobozi bufite icyerekezo kizima kandi giha amahirwe buri wese yo kwiteza imbere, abaturage b’umurenge wa Mukingo muri rusange bagasabwa kukigiramo uruhare.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomeze imihigo rwose, urumvako aba baturage bavuye ahakomeye kandi bagomba kubiratira buri wese, ibi byose ni uwkishyira hamwe , bagatahiriza umugozi umwe , maze urebe ngo buri wese aratera I mbere ndetse ni iigihugu mri rusange,