Mukaberwa yabaye Umunyafurika wambere utowe mu buyobozi bw’agace ka Dender Leeuwse
Umunyarwandakazi Blandine Mukaberwa niwe Munyafurika wa mbere watorewe kuba umujyanama mu gace kitwa Dender Leeuwse, mu gihugu cy’ububiligi, aho amaze imyaka 10 akorera.
Blandine Mukaberwa avuka mu cyahoze ari Byumba, yahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ajya mu gihugu cya Tanzania, aho yavuye ajya mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze imyaka 10.
Yatorewe kuba umujyanama wa Dender Leeuwse nk’umunyafurika wa mbere, wari usanzwe anahatuye kandi akora mu kigo gitunganya amazi. yiyemeje gufasha agace atuyemo atitaye ku ibara ahubwo yita ku bamugiriye icyizere.
Mukaberwa avuga ko ubwo yiyamamarizaga kuba umujyanama w’agace atuyemo, atari yizeye ko yatorwa kuko nta wundi munyafurika wari warigeze atorwa. Ariko yabonye ko byose bishoboka kuko uretse abaziranye nawe bamutoye bamufashije kugera ku tsinzi n’abaturage ba Dender bamugaragarije icyizere.
Blandine Mukaberwa avuga ko agiye gufata igihe cyo gukora mu bice byose, kugira ageze ibyo yiyemeje kubamugiriye ikizere mu matora yabaye mu cyumweru gishize, nk’uko bitangazwa na nieuwsblad.be.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
courage sister
ni nka distict yino
Blandine urakomeye,na ministre tuzamukugira, uri umwana mwiza ukunda abantu ,uri umukozi ukunda umurimo
Congratulation Blandine MUKABERWA. Ukwiye kugirirwa ikizera ku bw’ubushishozi n’ubupfura bwawe. Nibwira ko benshi tuzi imico myiza yawe kuva mu bwana bwawe.
Courage courage
Abamenyereye ibyo mu bubiligi mudusobanurire uriya mwanya icyo uvuze!ni Njyanama se, ni Intara ni ibiki?
ubwose ni umurenge ni akagari ni akarere bimeze bite?