Muhoza: Abajura bari bagiye kwiba Agaseke Bank bananirwa gufungura umutamenwa

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2015 abajura bari bagiye kwiba mu Agaseke Bank ngo bananirwa gufungura umutamenwa babikamo amafaranga bagenda ubusa.

Ngo abo bajura binjiye muri banki bageze ku mutamenwa urimo amafaranga bananirwa kuwufungura.

Bari bagiye kwiba Agaseke Bank bananirwa gufungura umutamenwa bagenda ubusa.
Bari bagiye kwiba Agaseke Bank bananirwa gufungura umutamenwa bagenda ubusa.

Umwe mu bagore bakora muri muri iyo banki yadutangarije ko abo bajura binjiyemo banyuze hejuru y’amabati gusa bakaza kunanirwa gufungura umutamenwa ngo barawusiga barigendera. Yagize ati "Ubu twari kuba dufunzwe tuzira ubusa."

CIP Andre Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeza ko babimenye mu gitondo bahageze basanga abajura bananiwe gufungura umutamenwa ngo bakayasiga bakigendera ku buryo Polisi ngo ikihagera bafunguye bagasanga amafaranga yose arimo.

Ubusanzwe ngo ubujura nk’ubu ntibukunze kubaho. Police ikaba yatangiye igikorwa cyo gushakisha ababyihishe inyuma.

Addul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nimubafata ntimukagire impuhwe kuko birakabije.ejo batongera kutumenera bank.Muzabahezemo kbs.Murakoze!!.

ISINGIZWE Elpidius yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

None abari barinze iyo banki bari bagiye he?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Mukomeze mubashakishe bafatwe bahanwe by’intangarugero.nta soni ngo biradupfumurira AGASEKE bank.

RUGERINYANGE yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka