Muhororo: Amadini yiyemeje kwimura abantu 6 batuye ahantu hateza impanuka
Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bwa Leta muri uwo murenge mu gikorwa cyo kwimura abantu batishoboye batuye ahantu habi hateza impanuka (High Risk Zone).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Adrien Harerimana, avuga ko ibyo abanyamadini babyiyemeje mu rwego rwo kwereke ubuyobozi bw’umurenge ko babushimira kubera imbaraga bushyira mu kwimura abantu nkabo.
Muri uyu murenge byagaragaye ko ku gihe cy’imvura nyinshi abaturage bakunze guhura n’ibiza bitewe n’iriduka ry’imisozi bityo abatuye ahantu hagaragara ko hateye impungenge bagasabwa kwimuka naho abatishoboye bagafashwa kubona amazu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu murenge wa Muhororo habarurwaga ingo 40 zitishoboye zari zituye ahantu hateye impungenge, muri bo 32 bamaze kubakirwa ku bufatanye bw’umurenge, abaturage n’abafatanyabikorwa, 6 bagiye kubakirwa n’abanyamadini aho biyemeje ko mu byumweru 3 uhereye kuwa 23 Kanama bazaba bararangije ayo mazu, naho abandi 2 bakaba bategereje kubakirwa.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ingo 2942 zo mu karere ka Ngororero nizo zagombaga kwimurwa kubera gutura ahantu hatera amakuba.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
TURASHIMIRA’AYOMADINI
TURASHIMIRA’AYOMADINI