Muhondo: Barashaka gukomeza kuyoborwa na Kagame kubera umutekano yabahaye
Abaturage bo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke bashaka ko Perediza Kagame yakwongera kwiyamamaza bakamutora, bitewe n’uko yabakuye mu ntambara yari yarabajengereje.
Aba baturage bavuga ko babona nta wundi muntu ushobora kubayobora akamubarutira, kuko azirikana n’abatishoboye agatekereza kw’iterambere ryabo, nk’uko babitangarije abadepite barimo Mukazibera Agnes na Uwamariya Devota, bari babasuye kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2015.

Muhire Seveire asaba ko ingingo ya 101 iri mw’itegeko nshinga yahindurwa bakareka Kagame Paul akongera kwiyamamaza bakamutora kuko bakimwishimiye, kuko yabahaye amahoro bakaba batekanye.
Yagize ati “Ushaka kuyobora u Rwanda azarebe ahandi ajya kuyobora kuko harahari ariko umuyobozi wacu azagumye atuyobore ubuziraherezo, kugeza igihe azavuga ati “Banyarwanda ndananiwe nimunsimbure” ariko nitwe tuzabyikorera kuko yatugejeje kuri byinshi cyane cyane umutekano ndetse twamuha amashyi y’umutekano.”
Mukangendo Venancie nawe yifuza ko ingingo ya 101 yahinduka abishingiye ku mutekano Kagame Paul yabahaye, ariko kandi ngo ntawe yamunganya kuko ingoma zose yazibayemo ariko ntawe azi wigeze amenya umucene.
Ati “Ariko se ko ndiye ingoma iyi ya Kagame ko ari iya gatatu, uwo wundi waza uruta uriya mubyeyi umenya umucene, ko turi abacene akamenya ati uriya n’umucene nta nzu agira atahamo, nta gatungo agira, undi wigeze abikora n’uwuhe se twaba dushingiyeho.”
Aba baturage bifuza ko ibi byazakorwa kuri we gusa, ku buryo azahabwa ubudahangarwa bwo gukomeza kuyobora ariko uzamusimbura we akazakurikiza uko amategeko abigena.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umutekano uraganje mu Rwanda kandi byose tubikesha Kagame niyo mpamvu tumushaka kumutora