Muhima: Njyanama y’umurenge irasaba akarere kubahindurira umunyamabanga nshingwabikorwa
Njyanama y’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge iragasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha undi muyobozi kuko ngo umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo, Rwamucyo Severin , akomeje kugaragaza ubushobozi buke mu miyoborere ndetse n’indi mikorere mibi.
Perezida wa njyanama y’umurenge wa Muhima, Usanase Aimee, avuga ko bagiye bakira kenshi ibirego by’abakozi b’umurenge wa Muhima, bigaragariza imikorere mibi y’uyu muyobozi, ndetse ngo akaba anagaragaza icyenewabo mu kazi n’agasuzuguro kenshi agaragaza mu bo bakorana.
Ubwo twavuganaga na Perezida wa njyana y’umurenge wa Muhima mu gitondo cya tariki 23/09/2013, yagize ati “n’ukuri umurenge wacu umaze gusubira inyuma kuburyo bugaragarira buri wese, tumaze kwandikira inshuro 2 ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ntacyo buradusubiza”.

Mu ibaruwa imwe Kigali Today ifitiye kopi iheruka kwandikirwa ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge tariki 16/08/2013, igaragaza imyanzuro ya njyanama yateranye tariki 11/08/2013, isaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge gusubirana umukozi wako agashakirwa indi mirimo ashoboye, kakagenera undi munyambanaga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Muhima kandi utari uwa gateganyo kuko umurenge umaze gusubira inyuma.
Tukimara kumenya iki cyifuzo cya njyanama y’umurenge wa Muhima, twavuganye na Mukasonga Solange umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge tariki 23/09/2013, avuga ko ibaruwa bandikiwe na njyanama y’umurenge bayibonye.
Ubu ngo bakaba bari mu gikorwa cyo kureba ko niba uyu munyamabanga nshingwabikorwa adoshoboye.
Ati “umukozi w’akarere agira uburyo akurikiranwa, agira uburyo abazwa, ibyo nibyo turimo gukora. Ariko ntabwo duhakana ko umukozi atagira amakosa, ariko uburyo bwo kuyahana, kuyabazwa no kuyabuzwa nibyo turimo”.
Ubwo twandikaga iyi nkuri, twifuje kumenya icyo umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muhima Rwamucyo Severin avuga kubimuvugwaho, atubwira ko we atari mu kazi ari muri konji.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe nagirango mumfashe nashakaga numero z, umurenge wa Muhima. Murakoze
icyo imana ya mugeneye nicyo azaba naho utwo tugambo twose bamugereka ho ntacyo tuvuze
NYAKWIGENDERA UMUHANZIKAZI KAMARIZA ATI IBYI Y’ISI MUGENZI.
Yemwe yemwe,haryo ngo uwarushye n’ibyatsi ntibimuha inzira,ubu iyo muba muretse kumusonga cyangwa kumujomba izi nshinge mu nkovu iyi nkuru mukazayishyiraho ejo amaze kumva iby’izo manza