Muhima: Binubira umwanda baterwa na ruhuruha

Abaturiye ruhurura iri ku Muhima n’abahagenda binubira umwanda ibatera kubera abitwikira ijoro bakamenamo ibishingwe bigatuma hahora umunuko.

Iyi ruhurura ituruka munsi ya Gereza ya Kigali (1930), imanukira iruhande rw’agahanda kangiritse kanyura hagati y’inzu z’ubucuruzi zishaje cyane, ikagera i Nyabugogo. Haba kandi ikimeze nk’isoko (marato) ryiganjemo imboga n’imbuto.

Imyanda ituruka mu ngo yirunda muri ruhurura igateza umwuka mubi.
Imyanda ituruka mu ngo yirunda muri ruhurura igateza umwuka mubi.

Kubera ukuntu iyi ruhurura idatwikiriye, abaturage bagiye birwanaho bagakora ibimeze nk’intindo z’imbaho ari na zo baba bicayeho bacuruza kandi munsi yazo huzuye imyanda.

Mukeshimana Jeanne, yaje guhaha, avuga ko atakwirirwa ajya kure kandi ibyo akeneye abireba hafi ye nubwo hamutera ipfunwe.

Agira ati "Ntuye hano hafi y’iyi ruhurura, mpahira hano buri gihe ariko ni uko nta bushobozi naho ubundi umuntu yahimuka kuko umunuko w’aha uterwa n’umwanda utumereye nabi".

Yongeraho ko kubera ukuntu hatuwe cyane, hahora uruvunganzoka rw’abantu cyane mu masaha y’umugoroba, na byo bikaba ibyongera umwanda nubwo bagerageza gukora isuku.

Mushimiyimana Vedaste, umwogoshi ukorera akazi ke mu nzu yegereye iriya ruhurura, we avuga ko aherutse kurwara azira resitora ariramo na yo iri hafi y’aho akorera.

Bagerageza kuhakorera isuku ariko ngo bikaba iby'ubusa.
Bagerageza kuhakorera isuku ariko ngo bikaba iby’ubusa.

Mushimiyimana ati "Narwaye mu nda biba ngombwa ko nivuza, ngatekereza ko byavuye ku mwanda wo muri resitora ndiramo kuko uba ubona hari isazi zituruka muri ruhurura inyura ku muryango wayo".

Akomeza avuga ko mu nama n’ubuyobozi badasiba gusaba ko iriya ruhurura yatunganywa ariko ngo ikorwa ryayo riri kure kuko bababwira ko rizajyana n’umuhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhima, Rugema Christine, avuga ko ikibazo cy’iriya ruhurura kigoye.

Agira ati "Twebwe nk’umurenge ntacyo twagikoraho kuko kirenze ubushobozi bwacu. Gukora iriya ruhurura bizagendana n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyane ko hariya hazubakwa inzu z’ubucuruzi".

Rugema akomeza avuga ko icyo bakora ari ugushishikariza abahatuye kuhagirira isuku, buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bahashye abamena imyanda muri iriya ruhurura.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 4 )

erega amaherezo umuhima uzasenywa wose bubake bundi bushya, hari akajagari gakabije pe niho hava uwo mwanda wose

matama yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

erega amaherezo umuhima uzasenywa wose bubake bundi bushya, hari akajagari gakabije pe niho hava uwo mwanda wose

matama yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

yewe u Muhima wose njye mbona arumwanda gusa gusa ahubwo akarere ka Nyarugenge kazahagurukire isuku yaho kabisa

Kibwa yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

yewe u Muhima wose njye mbona arumwanda gusa gusa ahubwo akarere ka Nyarugenge kazahagurukire isuku yaho kabisa

Kibwa yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka