Muhima: Barashaka ko Perezida Kagame akomeza kuyobora kuko ngo yabasubije uburenganzira bwo kwitwa Abanyarwanda

Abaturage bo mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batangarije abadepite ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda, bashingiye ku buryo yasubije Abanyarwanda uburenganzira bw’ubunyarwanda bari barimwe kuva kera.

Babitangaje kuri uyu 28 Nyakanga 2015, ku Biro by’Umurenge wa Muhima, kugira ngo babagaragarize Inteko Ishinga Amategeko ibyifuzo bafite bijyanye no kuvugurura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igenera Perezida wa Repubulika manda ebyiri zitarenga.

Abikorera bo mu Murenge wa Muhima na bo bari baje gusaba ko ingingo y'101 ihindurwa.
Abikorera bo mu Murenge wa Muhima na bo bari baje gusaba ko ingingo y’101 ihindurwa.

Ntabana Jean, wo muri uwo murenge yavuze ko nyuma y’igihe ninini Abanyarwanda barimwe uburenganzira bwo kwitwa Abanyarwanda, bakirukanwa mu gihugu bavuga ko u Rwanda rumeze nk’ ikirahuri cyuzuye, bakamara imyaka irenga 30 mu buhungiro, ko uwabasubije ubunyarwanda akwiye gukomeza kubayobora.

Yagize ati “Paul Kagame yasubije abantu uburenganzira bwo kwitwa Abanyarwanda bari barambuwe mu gihe cy’imyaka irenga 30 baba mu buhungiro, ubu baratuje baratimaje barishyira bakizana mu gihugu, ibintu bitigeze bibaho ku ngomba zamubanjirije’’.

Ntabana akaba yakomeje avuga ko ari yo mpamvu abanya Muhima bose bahagurukiye rimwe nk’abitsamuye bakaza gusaba abadepite babahagarariye guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, Paul Kagame akongera agatorwa akayobora u Rwanda kugeza igihe azananirirwa agaha abandi.

Bimwe mu byapa abaturage ba Muhima bari bitwaje.
Bimwe mu byapa abaturage ba Muhima bari bitwaje.

Safari William, na we utuye mu Murenge wa Muhima akaba abana n’ubumuga bwo kutabona, yatangaje ko usibye n’uburenganzira bwo kongera kwitwa Umunyarwanda, yongeyeho ko Paul Kagame yasubije uburenganzira abamugaye mu gihe ku ngoma za kera bafatwaga nk’imburamumaro mu muryango Nyarwanda.

Yagize ati “Ku ngoma za kera abamugaye ntitwigaga, twahoraga dufungiranye mu mago, batwita amazina adasobanutse adahesha agaciro ikiremwamuntu, ariko Paul Kagame yadusubije agaciro, ayo mazina akurwaho, ubu turiga kugeza muri za kaminuza, turahagarariwe ahantu hose kugeza mu Nteko Ishinga Amategeko. Byumvikana ko uyu mubyeyi Paul Kagame nta kabuza agomba gukomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe ananiriwe, agasigira undi’’.

Mutimire Xenon umwe mu ntumwa za rubanda zari zaje kumva ibitekerezo by’abaturage ba Muhima, yatangaje ko isuku, kubahiriza igihe, morale ndetse n’ishyaka yabonanye abaturage ba Muhima, byamugaragarije ko koko bazi uburenganzira bwabo, anabizeza ko bagiye kubatumikira bakazabagezaho igisubizo kizabanyura.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka