Muhanga: amatsinda abiri y’abagore yarwanye iy’inkundura bapfa igitunguru cya 50

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 18/06/2012 abagore bacuruza imboga ku isoko rya Muhanga barwanye bapfa igitunguru cy’amafaranga 50.

Ubwo barimo bahamagara abakiliya nk’uko bisanzwe, umugore witwa Kayitesi na mugenzi we Zamuda bose bacuruza ibitunguru barwanye bapfa ko Kayitesi yazamuye hejuru umushandiko w’igitunguru avuga ko ibye aribyo byiza kandi bigura make.

Ibi byatumye Zamuda afata ibitunguru bya Kayitesi arabijugunya, kuko yavugaga ko Kayitesi abeshya atariwe ufite ibitunguru bihendutse kandi byiza maze imirwano y’aba bagore iba iratangiye.

Hafi y’abagore bose bariho bacuruza bahise bafata uruhande rw’uwo bashyigikira. Bamwe bagiye ku ruhande rwa Kayitesi ngo bamufashe kurwana kuko yari atwite inda nkuru. Bagenzi ba Zamuda nawe ubwe batatinyaga gukubita Kayitesi wari utwite bavugaga ko bashaka kumuha isomo.

Abari bashyamiranye imbere y'isoko bahise biruka nyuma yo kubona abashinzwe umutekano.
Abari bashyamiranye imbere y’isoko bahise biruka nyuma yo kubona abashinzwe umutekano.

Zamuda ati: “ntudukangishe ko utwite natwe inda twarazitwaye, reka tuguhe isomo turebe ko uzongera kugaruka kurata ibitunguru byawe aha”.

Iki gitunguru cyarikoze kigura igiceri cya 50 gusa. Iyi mirwano wabonaga buri mugore yari yifatiye uwo bahwanije ingufu yaje guhoshwa n’abashinzwe umutekano w’isoko.

Ubwo bahageraga aba bagore bahise baburirwa irengero kuko bahise birukankana ibicuruzwa byabo hasigara bake batari mu mirwano.

Iyo ugeze mu marembo y’isoko rya Muhanga usanga hanze yaryo hari abantu biganjemo abagore bacuruza imboga n’imbuto bazidanditse ku mifuka iba irambuye hasi. Kenshi baba bahamagara abakiliya bavuga ibiciro by’ibicuruzwa byabo ngo baze kubagurira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka