Muhanga: Urubyiniro rwa Orion Club rwahiriyemo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 180
Ibintu bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 180 nibyo byangirikiye mu nkongi y’umuriro yibasiye Inzu y’urubyiniro yitwa Orion Club, iherereye mu mujyi rwagati w’akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, nk’uko bitangazwa na nyirayo witwa Gildas Ukwigize.
Mu masaha y’Isaa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye inzu urwo rubyiniro, hashya ibintu byinshi birimobirimo amateleviziyo, ibikoresho bigezweho byo gucurangisha n’amatara yo mu kabyiniro.
Ukwigize avuga ko icyumba urwo rubyiniro rwari rwubatsemo, cyari gikozwe ku buryo buhenze kubera ibikoresho bituma amajwi adasohoka byari bikigize(sound proof). Abashinzwe gukora ubutabazi bahageze inzu uru rubyiniro rukoreramo yitwa EXOTICA yamaze gukongoka.
Iyi nkongi yaba yatewe n’amashanyarazi kuko ngo watangiye kwaka ubwo umu DJ yajyaga gutunganya ibyuma, kandi na mbere y’uko uyu muriro waka ku mapironi y’amashanyarazi naho hari ahagaragaye ibishashi by’umuriro, nk’uko nyiri urubyiniro yakomeje abitangaza.
Uru rubyiniro rwahiye ku munsi ruba rusanzwe rwitabiriwe n’abantu benshi, ariko nta wagiriye ikibazo cyo guhitanwa n’iyi mpanuka.
Gahiye kandi nyuma y’utundi two mu mujyi wa Kigali nka Cadillac, Down town na B-Club yo ku Kagugu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bavandi, musuzume neza impamvu utubyiniro turi gushya cyane...wasanga ibidukorerwamo ari byo ntandaro yo gushya. L’ambiance est nécessaire mais soyez prudents!