Muhanga: Umuyobozi w’Akarere arasaba imbabazi kubera kutishyura abakoze muri VUP

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba imbabazi abaturage bo mu Murenge wa kabacuzi bakoze muri VUP bagatinda kwishyurwa.

Yazibasabiye mu nama yahuje abaturage b’uyu murenge n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere ku wa 18 Werurwe 2015 mu Murenge wa Kabacuzi.

Sebazungu avuga ko VUP yabakenesheje aho kubateza imbere.
Sebazungu avuga ko VUP yabakenesheje aho kubateza imbere.

Abaturage bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ko hari gahunda nziza zishyirwaho ariko ugasanga zitarangizwa uko zateguwe bikabangamira imiyoborere myiza.

Sebazungu Saveri atuye mu Mudugudu wa Kabuga Akagari ka Kabuye mu Murenge wa Kabacuzi avuga ko n’ubwo abayobozi babasura bakabagira inama ari byiza, ariko hari n’ibitumvikana uko abayobozi ubwabo bakorana kuko usanga hari ibyo bica.

Abivuga ahereye kuri gahunda ya VUP aho abaturage bo muri uyu murenge bakoze umuhanda uva Musasa ujya Rutongo mu mwaka ushize, ariko bakaba batarahembwa amafaranga bakoreye.

Abaturage bagaragaza ko hari aho barangaranwa mu bibazo byabo.
Abaturage bagaragaza ko hari aho barangaranwa mu bibazo byabo.

Abaturage bahise bamuha amashyi menshi kuri iki kibazo kuko ngo ari ikibazo cyarebaga benshi mu baturage bari bahari.

Sebazungu agira ati “Kuva undi mwaka kuri uyu muhanda uva mu Rutongo twakoze, nk’umuntu w’umukene wagiye gukorera ayo mafaranga, atekereza ko hari umwana asize imuhira uzajya ku ishuri ntayabone, ubwo azatera imbere, cyangwa? Mu rwego rw’imiyoborere myiza, rwose nimutubwire nimusubize abaturage bari aha, (abaturage bakoma mu mashyi)."

Mayor Mutakwasuku asaba imbabazi abaturage kubera gutinda kubaha amafaranga bakoreye muri VUP.
Mayor Mutakwasuku asaba imbabazi abaturage kubera gutinda kubaha amafaranga bakoreye muri VUP.

Cyakora Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugasaba imbabazi mu izina ry’abakozi ba VUP bakoze nabi bigatuma abaturage bahabwa serivisi mbi, ku buryobo ababishinzwe bimwe umwanya muri iyi nama yatangiraga ukwezi kw’Imiyoborere.

Mutakwasuku agira ati, “Turasaba imbabazi, twabakoreye amakosa ariko ndabizeza ko ibintu biri hafi gukemuka kuko ubundi muba mugomba kwishyurwa mu minsi 15, serivisi itanoze twasanze dusangiye twese nk’abakozi bashinzwe VUP ni uko batababwiye ibyo mugomba kuzuza ku ikubitiro bakabibabwira mumaze gukora hafi amezi abiri.”

Iyi serivisi itanoze ngo yatumye kwishyuza amafaranga bitinda kandi biragorana kuko wasangaga uko akarere kagiye kwishyuza, hagaragara amakosa mu nyandiko zishyuza, ubundi yagombye kuba yaragaragajwe kare agakosorwa.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 7 )

Genda Muhanga warakubititse!
Gutanga serivise zitanoze bimaze kuba umuco mubi muri aka Karere.
Nyamara ntibibuza abayobozi b’Akarere guhabwa amanota meza!

Umbazenkubaze yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Igitekerezo natanze mugishyize he

Alias Murokore yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Nshimye Uyu Mayor kubwo gusaba imbabazi yemera amakosa kandi birasanzwe umukozi niwe unakosa naho Rwagaju we ngo kuva umwaka ushize abantu bakora muri VUP badahembwa narangiza abihuze n’abakozi bafunzwe ejo bundi.yewe birababaje.

Alias Murokore yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

NTAZO TUGUHAYE MUTAKWASUKU, EGURA

NIYEGURE, NTA MBABAZI TURARAMBIWE yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

ubwo ntabona ko Muhanga twagowe koko uwiteka nadutabare n’ukuli

kubwayo jean yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Nali nzi nzi ko yakulikiye abandi sabo gusa abandi twarahoze.

kubwayo jean yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Yego sha Yvo,n’abandi bakwigireho,umuyobozi mwiza ni uwemera ikosa iyo yarikoze ,ntiyihagarareho agasaba imbabazi.

karori yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka