Muhanga: Umuyobozi uzongera kwanga kuvugisha abanyamakuru nkana azabikurikiranwaho

Bamwe mu banyamakuru bakunze gukorana n’urwego rw’akarere ka Muhanga bahashaka amakuru, bavuga ko bagorwa cyangwa bakimwa amakuru na bamwe mu bayobozi n’abakozi muri aka karere, ariko umuyobozi w’aka karere, Yvonne Mutakwasuku, yemeza ko uzabifatirwamo azakuriranwa.

Uyu muyobozi asobanura ko ibyo bakora nta mabanga yabo yihariye arimo kuko ari ibyo bakora ku nyungu z’abaturage n’igihugu, kubw’ibyo ngo byagakwiye kumenyeshwa buri wese ubikeneye.

Mayor Mutakwasuku arihanangiriza abo bakorana batavugisha itangazamakuru.
Mayor Mutakwasuku arihanangiriza abo bakorana batavugisha itangazamakuru.

Haramutse hari abanga gutanga amakuru ngo bakurikirana bakamenya impamvu zabyo nk’uko Mutakwasuku akomeza abitangaza.

Agira ati “Ubwo bwiru ntabwo bwemewe, turi igihugu kigendera ku mategeko turateza imbere transparence ntabwo rero yaba kuri bimwe ngo ibindi abantu babyizigamire kuko ni ubuyobozi bukorera abaturage kandi n’itangazamakuru n’iryo kubamenyesha.”

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko bangamirwa na bamwe mu bayobozi.
Bamwe mu banyamakuru bavuga ko bangamirwa na bamwe mu bayobozi.

N’ubwo uyu muyobozi abivuga uku, bamwe mu banyamakuru basobanura ko bamaze kubona ko hari amategeko cyangwa amabwiriza, aba bayobozi cyanwa abakozi b’akarere bahawe n’ababakuriye kugirango batajya bavugisha itangazamakuru.

Ni nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rutanze itegeko ku nzego za leta zose mu gihugu ko zashaka abavugiza bazo bagomba kuba bafite amakuru y’ikigo cyangwa urwego runaka kugirango babashe kujya bayatanga mu gihe hari uyakeneye byihutirwa.

Nk’uko uru rwego rw’umuvunyi rubitangaza, ngo ntabwo rwigeze rubuza abakozi cyangwa abayobozi runaka kuvugisha itangazamakuru kuko hari umuvugizi.

Kuva aya mabwiriza y’umuvunyi yasohoka bamwe mu banyamakuru batangaza ko bimwa amakuru cyangwa bakagorwa n’abo bayatse bavuga ko haje umuvugizi ubishinzwe.

Aba banyamakuru batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru basobanura ko abayobozi cyangwa abakozi b’akarere ka Muhanga banga gutanga amakuru ku bayatara, basobanura ko inzego zibakuriye zigize nyobozi y’akarere, zabihangirije kuvuga kandi hari umuvugizi.

Aba banyamakuru iyo babwiye aba bayobozi cyangwa abakozi ko umuvunyi atigeze utanga itegeko ryo kutavugisha abanyamakuru bo ngo bababwira ko amabwiriza bahawe n’ababakuriye ariyo bareba gusa.

Bakomeza bagaragaza ko iki kibazo nubwo gitangiye kumvikana cyane nyuma y’itegeko ry’umuvunyi, ngo cyatangiye cyera kuko na mbere yaho bangaga gutanga amakuru cyangwa bakayatanga bigoranye.

Umwe mu banyamakuru ati: “amabwiriza yo bashobora kuba barayahawe mbere kuko kuva cyera bamwe ntibatanga amakuru, tuzi ko akazi kabuze bamwe banga kuduha amakuru kugirango batikura ku kazi uko biboneye.”

Nubwo hari bamwe mu bakozi n’abayobozi muri aka karere bemeza ko bahawe amabwiriza yo kutavugisha itangazamakuru, umuyobozi wako Yvonne Mutakwasuku we ahakana ko nta bakozi cyangwa abayobozi bahawe itegeko ryo kutavugisha itangazamakuru.

Avuga ko urwego rw’umuvunyi rwabasabye gushyiraho umuvugizi agahabwa amakuru yose ashoboka kugirango ajye asubiza byihuse abanyamakuru, aho atabashije gusubiza akabashakira ababishinzwe.
Ati: “Yaba umutekinisiye, yaba abanyapolitike ntabwo tubujijwe gusubiza abanyamakuru.”

Aha ariko ngo bagomba gusubiza abanyamakuru mu bubahanye mu nshingano bose bakora kugirango n’abandi baturage babone umwanya wo guhabwa serivise.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo bafitanye n’itangazamakuru ni uko benshi baba batifuza kuvugana n’umuvugizi w’akarere.

Aba banyamakuru bakunze gukorana n’aka karere bo batangaza ko iyo bahawe amakuru n’umuntu udasanzwe azobereye mu cyo babaza kenshi bahabwa amakuru atuzuye kandi adashobora kunyura abo bayagenera bagahitamo gushaka abo bizeye ko bayabaha uko babyifuza.

Umuyobozi w’akarere Mutakwasuku akomeza avuga ko umukozi cyangwa umuyobozi utajya ushaka kuvugana n’itangazamakuru, bajya bahita babaza umuvugizi impamvu umuyobozi runaka yanga kubaha amakuru kandi nabyo biri mu nshingano ze.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo abayobozi bakwiye gutanga amakuru kandi akazira ku gihe ibyo uyu muyobozi yatangaje ndumva ari byiza kuko abaturage baba bakeneye kumenya ibikorerwa mu karere kabo.

Nina yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka