Muhanga: Umuturage arashinja Akarere ka Nyaruguru kumurenganya
Umuturage witwa Nkurikiyinka Fidèle wo mu Karere ka Muhanga avuga ko yarenganyijwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kandi n’ubuyobozi bwisumbuye bukaba butamukemurira ikibazo cyamuteje ubukene kandi yarashoyemo amafaranga.
Nkurikiyinka avuga ko yahawe n’Akarere ka Nyaruguru icyangombwa cyo kubumba no gutwikira amatafari mu Murenge wa Kibeho tariki ya 17 Ukwakira 2012 ariko akaza kugirana ikibazo n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Ntarindwa george, waje no kuva mu mirimo nyuma yaho, aho ngo yamusabaga kuzamuha amatafari yo kubakisha ibyumba by’amashuri ku buntu ariko Nkurikiyinka arabyanga.

Nyuma yo kutumvikana, ngo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibeho bwatanze raporo ku Karere ka Nyaruguru ko yangije ibidukikije Nkurikiyinka atabizi, maze akarere kayishingiraho kamwandikira ibaruwa itesha agaciro uruhushya yari yahawe katabanje kumumenyesha amakosa ye nta n’ikindi gihano ahawe.
Icyo Nkurikiyinka ashingiraho agaragaza akarengane ke ni ukuba yarahawe icyangombwa yasuwe n’ikipe ibishinzwe, ariko agatungurwa no kubona ibaruwa imuhagarika gutwika amatafari nyuma y’iminsi mike.

Nkurikiyinka agira ati “Kuva muri 2012 kuki ntahaniwe ko nangije ibidukikije, icya kabiri ntabwo mpamya y’uko umuntu wangije ibidukikije ahembwa guhabwa icyangombwa, nandikiye Akarere, nandikiye Intara ntacyo nasubijwe”.
Ikindi Nkurikiyinka ashingiraho avuga ko yarenganye ni ukuba n’amatafari yari amaze kubumba yaratwawe kubaka amashuri ku buntu andi akangizwa n’umuganda w’abaturage wakozwe ku wa 27 Ukwakira 2012 aho kuyamuha ngo ayatware, kandi icyo gihe Umurenge wari waramaze guhabwa Kopi y’icyangombwa cyimwemerera kubumba no gutwika amatafari.

Habitegeko François uyobora Akarere ka Nyaruguru avuga ko uyu muturage bataraganira ngo amugaragarize ibimenyetso by’Akarengane ke ndetse ko akarere katigeze gategeka kumwangiriza amatafari, gusa ngo nako gafite ibimenyetso by’uko katamurenganyije kamuhagarika.
Habitegeko agira ati “Twe twashingiye kuri raporo y’umutekano y’Umurenge wa Kibeho ko Nkurikiyinka yangije ibidukikije kandi bikaba binyuranye n’amasezerano twari twagiranye yo kudatwikisha inkwi, ahubwo we akazitwikisha yatemye n’ishyamba rya Leta”.

Ku bijyanye no kuba iyo raporo yashingiweho yaratanzwe mbere y’uko Nkurikiyinka ahabwa uruhushya rwo gutwika amatafari bivuze ko yagombye kuba yarashingiweho ntaruhabwe, Habitegeko avuga ko habayeho kwibeshya amatariki ariko ko hari ibimenyetso bigaragara muri iyo raporo Nkurikiyinka we yita ko ikozwe mu buryo bw’amanyanga, ariko asaba uyu muturage kumusanga bakaganira akamusuzumira ikibazo.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Mayor wa Nyaruguru ntagira isoni kabisa. Aratinyuka akabeshya ku mugaragaro!!!
Kiriya kibazo cy’akarengane bakoreye uriya munyarwanda twese turakazi kandi nawe arabizi, ntakabeshye rwose. Ahubwo nabe umugabo yerure avuge ko kariya karengane nawe agafitemo uruhare, nahumure ntacyo bizamutwara kuko akarengane na ruswa byahawe intebe mu nzego z’ibanze, ariko yibeshya abanyarwanda yifashishije itangazamakuru.
Genda Rwanda waragowe!!!
rekareka nonehose i nyaruguru hasigaye habaho nakarengane kanditse koko.ni danger
ndumiwepe!!!ngoyaribeshye?nkubwose iyokwibeshya byateje igihombo umuturage nkubwo bikemuka gute?ahubwo bamuhe nindishyi kuko imyaka itatu nimyinshi Umuntu amaze arenganyijwe.