Muhanga: Umushyikirano urasabwa gukemura ikibazo cy’ingwate mu ma banki
Abaturage bo mu karere ka Muhanga bavuganye na Kigali Today barifuza ko inama y’umushyikirano izatangira tariki 13/12/2012 yaziga ku kibazo cy’amabanki atemera ingwate z’ubutaka n’amashyamba.
Bamwe mu baturage bavuga ko inama y’umushyikirano basigaye bayifata nk’inteko y’igihugu cyose aho bakwiye kwigira ibibazo igihugu gifite ndetse bakaba banareba ibyo igihugu kigezeho.
Uwitwa Karera wo mu karere ka Muhanga asanga iyi nama yagakwiye gukemura ikibazo gikomeye cy’ubutaka kuko ari ishingiro ry’ubukungu bwa benshi mu Banyarwanda.
Yagize ati: “nizereko mu mushyikirano noneho ikibazo cy’ubutaka bazakigaho ku buryo bw’umwihariko kuko ni ikibazo gikakaye. Ibi ndabishingira ko ntaho ukijya ngo bakwemerere inguzanyo utanze ingwate y’ubutaka muri aya mabanki akomeye kandi nyuma y’uko bubaruwe twari tuzi ko bugiye kugira agaciro”.
Karera avuga ko usanga abenshi batinya kwaka inguzanyo mu mabanki kuko baba bazi ko nta ngwate babona. Akaba asaba ko by’umwihariko iki kibazo cyaza ku isonga mu byakwigwaho.

Ikibazo cyo kubona ingwate na none bagishyira ku mabanki atemera imwe mu mitungo itimukanwa nk’amashyamba.
Uwitwa Akayezu Immaculee nawe ati: “jye nakwisabira Perezida wacu Kagame ko yatubwirira amabanki akita ku mitungo yacu kuko tuba twarayishatse ituvunnye kandi ifite agaciro. Nk’ubu nagiye gusaba inguzanyo muri Banki ya Kigali ntanze ingwate y’ishyamba kandi rinini baranshwishuriza ngo ishyamba si ingwate”.
Abavuganye na Kigali Today kandi bagarutse ku kibazo cy’ububanyi n’amahanga kuko ngo muri iyi minsi u Rwanda rutari kuvugwa neza mu ruhando mpuzamahanga.
Barasaba ko mu kwihesha agaciro bakwereka amahanga uko u Rwanda ruri ku buryo badakomeza kurushinja ibibazo by’abandi nk’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umushyikirano w’uyu mwaka ufite insanaganyamatsiko igira iti: “Agaciro, intego yacu ni ukwigira”.
Mu nama y’umushyikirano ishize higiwemo ibibazo bikomeye nk’ikibazo cy’abaturage bari baguze amazu i Masaka mu mujyi wa Kigali barangiza bakagirirwa amanyanga na sosiyete bari bayaguze.
Muri uwo mushyikirano kandi niho hafatiwemo umwanzuro wo gushyiraho ikigega cy’Agaciro.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|