Muhanga: Umurenge wa Nyarusange uragawa ko ufite akagari kadafite inyubako yako

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaya umurenge wa Nyarusange kuba ariho hasigaye akagari katagira inyubako gakoreramo. Akagari ka Rusovu nta nyubako gafite gakoreramo yako kuko aho gakorera ari ahantu katiye.

Ubusanzwe abaturage ubwabo nibo biyubakira ibiro by’utugari twabo binyuze mu miganda kimwe no mu bundi bufatanye bagirana nko gushaka isakaro cyangwa amadirishya n’inzugi kimwe n’ibindi bikenerwa mu myubakire.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko bitumvikana uburyo abaturage babashije kwiyubakira amashuri y’abana babo kandi akomeye kimwe n’urwibutso rw’abazize Jenoside ariko bakananirwa kwiyubakira inyubako y’ibiro by’akagari.

Mutakwasuku avuga ko atari ngombwa ko babanza gutegereza kuzabona ubushobozi buhambaye bwo kubaka inyubako y’amatafari ahiye cyangwa iyindi yisumbuyeho kuko ngo no kubakisha ibiti cyangwa rukarakara byashoboka ariko bigakoranwa ubuhanga n’isuku.

Aha akaba yubahaye ingero z’utundi tugari tumaze gushyira hamwe ubushobozi bwabo maze bakiyubakira ibiro by’utugari bakoresheje ubushobozi buke bafite kugirango abayobozi babo batabura aho bakorera.

Yaberetse ko hari n’ahandi henshi cyane cyane mu karere ka Nyanza ho muri iyi ntara y’Amajyepfo bo bageze mu rwego rwo kuba bafite inyubako z’ibiro by’imidugudu kuko mu karere ka Nyanza ngo nta mudugudu uhari udafite aho ukorera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarusange butangaza ko bumaze kubona ikibanza buzubakamo ibiro by’akagari ka Rusovu kuburyo ngo bagiye gutangira gushaka ubushobozi bwo kubaka kimwe n’abandi.

Bamwe mu baturage batangaza ko bigoye kubaka ibiro by’akagari kuko ngo babona byose aribo bivaho. Umwe muri bo avuga ko buri kimwe cyose abaturage aribo basigaye bashakwamo ubushobozi kuburyo ngo amafaranga bakwa aba ari menshi.

Uwitwa Nzeyimana ati: “wumve ko iyo hakenewe kubaka amashuri ari twe bareba, kubaka amavuriro, kandi tuba dukeneye gutanga umusanzu wa mituweli, kurihira abana bacu n’ibindi none ngo twubake n’utugari ntibyoroshye”.

Umurenge wa Nyarusange waje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka