Muhanga: Ubuyobozi ngo ntibushobora kwemera ko abaturage bamenyeshwa igihe umuriro uburira

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga bakomeje gusaba ubuyobozi bw’akarere ko bwajya bubafasha bakamenyeshwa igihe umuriro w’amashanyarazi ugendera kugirango babyitegure ariko ubuyobozi ngo ntibushobora kubivuga ku bw’umutekano wabo.

Bamwe mu bakunze kwinubira cyane ibura ry’uyu muriro ni abacuruzi muri aka karere kuko bavuga ko iyo uyu muriro ugiye bibicira ibikoresho byabo.

Uwitwa Murasira avuga ko ibura ry’uyu muriro kwa hato na hato, ngo rimaze gutuma ibikoresho bye bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi nka firigo bimaze kwangirika.

Ati: “nk’ubu firigo yanjye maze kuyikoresha inshuro zirenga ebyiri muri iki gihe umuriro ugenda, EWSA yagakwiye kutwishyura ibyacu”.

Uyu mugabo avuga ko byaba byiza ikigo gikwirakwiza umuriro n’amazi (EWSA) cyangwa ubuyobozi bw’akarere bugiye butanga amatangazo ku bitangazamakuru cyangwa bagakoresha ubundi buryo ariko bakabamenyesha igihe umuriro ugendera kugirango birinde iyangirika ry’ibikoresho byabo.

Aba baturage kandi si ikibazo cy’ibikoresho byabo gusa bafite ahubwo baranagaragaza ikibazo cyo kwica akazi kubera kubura umuriro.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko EWSA y’i Muhanga iba izi neza igihe umuriro uzaviraho nubwo bikorerwa i Kigali. Buri mugoroba baha raporo ubuyobozi bw’akarere kubamenyesha igihe umuriro uza kuburira ariko ngo nbibashobora kubimenyesha abaturage bose.

Iyo umuriro uzimye ngo bashishikariza abantu gucomokora ibikoresho byabo cyangwa gucana imashini zabugenewe zitanga umuriro (generator).

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.

Kuba bamenyesha abaturage ko umuriro ugenda ku gihe runaka ngo ntibabikora kuko baba barebye gusa umutekano w’ibikoresho ariko bakirengagiza umutekano ukomeye muri rusange kuko abagizi ba nabo bashobora kwibasira umujyi muri ayo masaha.

Ati: “abantu babikenera by’umwihariko, bavuga ko bafite ibyihariye bumva bashaka kurinda, bajya baca muri EWSA bakabikwereka ariko tutagiye ngo tubisakaze hose”.

Yongeraho ko abaturage bakwiye kumenya igihugu bakoreramo kuko nubwo umuriro ushakwa na benshi ngo ntuhagije.

Avuga ko kuri ubu hari gukorwa ingomero hirya no hino mu gihugu nka Rukarara, Mushishiro n’ahandi ndetse hamwe bari gukoresha ‘gazimetani’. Ibi byose biri mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu gihugu.

Ikibazo ngo abaturage bamwe bagira ni uko abayabonye mbere badakozwa gahunda yo gusaranganya aya mashanyarazi. Uyu muyobozi avuga ko urugomero rwa Mushishiro ruri kubakwa muri aka karere ka Muhanga, ruzatanga megawati 28 zizatangwa mu gihugu hose.

Nyamara ngo usanga benshi mu banyamuhanga batumva uburyo amashanyarazi azatangwa n’uru ruhomero rwa Mushishiro azasaranganywa ku rwego rw’igihugu kandi aka karere ari kamwe mu gihugu kabura umuriro w’amashanyarazi cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga asobanura ko abaturage bo mu karere ayoboye bagakwiye kumva ko nabo umuriro bakoresha atari uturuka muri aka karere kuko nta n’urugomero ubundi ruhabarizwa.

Ati : “turi gukoresha umuriro wa Kigoma, rimwe na rimwe uwa Ntaruka iyo bagenda bawuhinira hariya n’ubu tuba tukiri mu kizima, twemere rero gusaranganya”.

Akarere ka Muhanga n’akarere ka Ngororero ngo niho hakunze kubura umuriro cyane kuko ariho hari abafatabuguzi bakeya ugereranije n’ahandi hose mu gihugu bakaba ariho EWSA ikunze gukuraho ho kugirango babashe kuwusaranganya.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndemeranya na Mayor ko hari amakuru atagomba gutangwa kubera umutekano ariko ibura ry’umuriro simpamya ko ryazamo kuko na ewsa rimwe na rimwe itanga gahunda iyo yibutse customer care nka rimwe mu mwaka. Icyo kuvuga ko ababifitemo inyungu bajya babaza ewsa n’abahungabanya mutekano babibaza. Icya nyuma hari ikosa kuwanditse ko Muhanga na ngororero arixo zifite abafatabuguzi bake ese aba azii za nyaruguru, gisagara, ....

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

aha ariko birumvikane ndatekereza nko kurwego rw’umutekano W’ABATURAGE ariyo mpamvu abayobozi bashobora gukora ikigikorwa, ahubwo aka kantu njye ndagashyigikiye, erega tuge twemeranya ko ikintu cyose ubuyobozi kenshi bukoze biba ari kunyungu zabaturage.

celestin yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka