Muhanga: Ubuto bw’umuhanda buteza impanuka
Abakoresha umuhanda mukuru wo mu mujyi wo mu karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Kigali-Butare barinubira ko ari muto kandi ugendwa n’abantu benshi kuko uhuza imijyi minini.
Umujyi wa Muhanga uri kuzamuka ku buryo bwihuse, wubatse ku isangano ry’ikihanda minini yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, umujyi wa Butare, Gikongoro, Cyangugu, Karongi, Ngororero, Rubavu n’ahandi.
Abiganjemo abatwara moto n’imodoka bemeza ko impanuka zibera muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo ari ukubera ubuto bwawo kandi ukaba ugenda wiyongeramo ibinyabiziga byinshi ndetse n’abanyamaguru benshi baba baje guhahira no gukorera muri uyu mujyi.

Uwitwa Nduwayezu avuga ko kubisikana kw’ibinyabiziga muri uyu mujyi ari ikibazo cyane cyane mu mujyi rwagati ahari gare, aho amamodoka y’ama-agences atwara abagenzi aparika ndetse n’aho abamotari baparika.
Yagize ati: “muri uyu mujyi, kugirango imodoka izabisikane n’indi ni aferi (affaire) ikomeye kuko ujya gukata kwasiteri ikaba ihurudutse yiruka igapfubirana n’indi yitambitse mu muhanda ikata ijya ku maparikingi, ku mpande naho hakaba ibindi binyabiziga byabuze uko nitambuka, ugasanga havutse impanuka”.
Undi ati: “ikibazo rero uyu muhanda, ugize kuba ari muto, ukagira no kuba utagira dodani, kuburyo ibinyabiziga bihorera uko byishakiye kuko bizi ko nta gitangira cyane cyane amakwasiteri”.
Umujyi wa Muhanga kandi ufite ikibazo cyo kutagira utuyira two ku mpande tw’aho abanyamaguru baca, mu busanzwe dusanzwe tuba ku nkengero z’imihanda. Abanyamaguru basabwa guca mu muhanda ukoreshwa n’ibinyabiziga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yadutangarije ko iki kibazo kiri no guteza impanuka ariko ngo hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kongera umutekano mu muhanda wo muri uyu mujyi.
Mutakwasuku akomeza avuga ko hari umuhanda wundi mushya bagiye guhanga uzaba ari munini ukazajya wunganira uyu wa Butare-Kigali.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi gitegenya ko uwo muhanda uzaba uca mu nsi ya gereza ya Gitarama ukazenguruka munsi y’ishuri ryitwa “Marie-Rene” ugahingukana kuri station y’abapadiri yitwa GEMEKA.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|