Muhanga: Ubuholandi buzibanda ku guhangana n’ikibazo cy’imirire y’abana n’abagore batwite

Imidugudu 850 mu turere twa Muhanga na Karongi niyo izafashwa mu bikorwa byo kuboneza imirire, mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana batarengeje imyaka ibiri, n’abagore batwite ku nkunga y’ubuholandi.

Ni muri urwo rwego minisitiri w’ubuholandi ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen yasuye akarere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza ahatangijwe amatsinda y’ababyeyi yigisha guhinga neza, guteka neza no kugaburira abana indyo yuzuye.

Minisitiri Ploumen yatangajwe n'uburyo abaturage bashoboye kwikorera uturima tw'igikoni.
Minisitiri Ploumen yatangajwe n’uburyo abaturage bashoboye kwikorera uturima tw’igikoni.

Ibi ngo byatumye ababyeyi bari bafite abana bagaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi batangira kubona inyungu zo kwita ku igaburo ry’umwana ,kuko ngo abana babo ubu basigaye bameze neza.

Nyinawumuntu Clarisse, umwe mu bagore bagize itsinda ryo kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore batwite, avuga ko ubu buri rugo ruri gukora akarima k’igikoni kazarufasha kunoza imirire y’abana kandi mu bana 27 bagaragaraga muri aka kagari ngo bose bamaze gusubira ku murongo.

Nyinawumtu agira ati « twajyaga kwa muganga bapima abana ibiro byabo bikagaragaza ko bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe dufite ibyo kurya ariko ugasanga tutazi kubiteka neza ».

Nyinawumuntu avuga ko itsinda ryo kurwanya imirire mibi ryatumye abana 27 mu mudugudu wabo basubirana ubuzima bwiza.
Nyinawumuntu avuga ko itsinda ryo kurwanya imirire mibi ryatumye abana 27 mu mudugudu wabo basubirana ubuzima bwiza.

N’ubwo nta mibare igaragazwa y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu karere ka Muhanga, ubu ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo kuko bibatera ikibazo haba mu mikurire, mu bwenge no mu buzima bw’izabukuru nk’uko umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku abivuga.

Ati « abana bafite ikibazo cy’imirire mibi usanga bafite bwaki, igwingira kandi byose bigira ingaruka ku buzima bwe, ari nayo mpamvu mbasaba ko ubumenyi muhabwa mu gutegura indyo yuzuye ku mwana mwazarushaho kububyaza umusaruro ».

Ababyeyi bamaze kumenya gutegura igaburo ryuzuye.
Ababyeyi bamaze kumenya gutegura igaburo ryuzuye.

Bimwe mu bikorwa byatangijwe ku nkunga y’ubuholandi bishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda harimo kwigisha abaturage gusukura amazi, guhinga akarima k’igikoni, no gutegura indyo yuzuye.

Asura ibi bikorwa, Minisitiri w’ubuholandi Lilianne Ploumen aherekejwe na Ambasaderi w’ubuholandi mu Rwanda yashimye uburyo abaturage bari bafite ibyo kurya ariko ntibabashe kubitunganya, ariko ubu bakaba barajijutse.

Ati «nabonye ibikorwa byiza mumaze kugeraho n’ibyo mwatangiye mu buhinzi, nari kuzagaruka mu mezi abiri kureba uko umusaruro uhagaze ni uko bitanshobokera, tuzakomeza ariko kubana namwe mu bikorwa bigamije imibereho myiza ».

Ubuholandi bwagennye miliyoni zigera kuri 24 z’amadolali ya Amerika azakoreshwa muri ibi bikorwa azatangwa mu gihe kirekire uko ibikorwa bizajya bigenda bizamuka.

Ploumen yasuye umuturage kwirebera ibyo amaze kugeraho amushimira gushyira mu bikorwa ibyo yize mu gutegura amafunguro y'umwana.
Ploumen yasuye umuturage kwirebera ibyo amaze kugeraho amushimira gushyira mu bikorwa ibyo yize mu gutegura amafunguro y’umwana.
Minisitiri Ploumen yavuze ko Ubuholandi buzakomeza gutanga umusanzu mu kurandura imirire mibi.
Minisitiri Ploumen yavuze ko Ubuholandi buzakomeza gutanga umusanzu mu kurandura imirire mibi.

Euphrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gihugu cy’ubuholande turagishimira kubyo gifashamo u Rwanda cyane iyo mu baturage

karonda yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka