Muhanga: Polisi iraburira abatanga ruswa ngo bahabwe serivisi mu makosa
Polisi yo mu muhanda yo mu karere ka Muhanga irihanangiriza abashoferi batanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bahabwe serivisi mu makosa, ko abazajya bafatwa bazajya bakurikiranwa mu mategeko.
Muheto avuga ibi mu gihe kuri stasiyo ya Poilisi ya Nyamabuye hafungiye umugabo witwa ukekwaho Iryimbuto Emmanuel, ukekwaho guha umupolisi ushinzwe ishami rya polisi yo mu muhanda mu Karere a Muhanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Iryimbuto avuga ko yakoze impanuka atwaye ivatiri akagonga indi modoka akanakomereka akajya mu bitaro ubwo yari amaze koroherwa. Nyuma nibwo yaje kureba umupolisi wamufasha gukora dosiye yatuma sosiyete y’ubwishingizi bw’imodoka yagonze ari yo yamukoreshereza kuko ari we wari uri mu makosa ubwo impanuka yabaga.
Iryimbuto avuga ko hari umuntu yari yatumye akirwaye ngo aterete umupolisi akore dosiye neza, uwo muntu akemeranya n’umupolisi ko azamuha ibihumbi 100. Cyakora ubwo iryimbuto yazaga kureba uko dosiye ihagaze ngo yazanye ibihumbi 30 gusa kuko yari atarayabona yose.

Avuga ko yayahaye uwo mupolisi ngo amufashe akaba ari yo azize kuko yahise yambikwa amapingu n’amafaranga agafatirwa. Yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi kuko ngo yashakaga ko Ikibazo cye gikemuka vuba bikaba byanze.
Agira ati "Buriya umunsi w’umuntu Cuba wageze ariko nziko guha umupolisi ruswa ari amakosa ndasaba imbabazi, rwose poli si nta kosa nyibaraho."
Iry’imbuto agira inama abandi batekereza gutanga ruswa ko babyikuramo kuko ngo polisi iri maso.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Muhanga SSP Francis Muheto yaburiye abatwara ibinyabiziga bagitekereza ko bazajya bakora amakosa bagatanga ruswa ku bapolisi. Avuga ko abapolisi bashinzwe kubahiriza amategeko kandi ko uzabaha ruswa azajya afatwa agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Amategeko ahana y’u Rwanda mu gitabo cy’amategeko ateganya ko utanga impano agamije indonke mu buryo budakurikije amategeko ahanishwa igifungo kugera ku myaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga angana n’inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi by’indonke yatanze.
Ni nacyo gihano iryimbuto yahanishwa aramutse ahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|