Muhanga: Kuki ikibazo cy’uburaya kidakemuka?-Abadepite
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere iratangaza ko itumva impamvu ikibazo cy’indaya zigaragaza mu Mujyi wa Muhanga kidacika.
Komisiyo y’abadepite, ubwo yasuraga Akarere ka Muhanga kuri uyu wa 26 Kamena 2016 yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritemera umwuga w’uburaya kandi ko ababukora bica amategeko nkana, bivuze ko bagomba kubihanirwa. Nta zindi mpamvu, Komisiyo ikaba isaba ko ikibazo cy’indaya cyacika.

Perezida wa Komisiyo, Kayiranga Rwasa Alfred, avuga ko indaya zitagombye kuba ikibazo kandi hari inzego zishinzwe kuzikurikirana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko Umujyi wa Muhanga wugarijwe n’uburaya, ariko ngo ikibazo cyarananiranye kugikemura kuko zifatwa zikajyanwa mu kigo cy’inzererezi (Transit Centre) nyuma y’igihe zigishwa zarekurwa zikagaruka mu buraya.
Mutakwasuku agira ati “Ni ikibazo gishya ariko gihangayikishije kuko usanga byarananiranye kugikemura ariko kigomba gufatirwa ingamba nshya”.
Nubwo abadepite bibaza igituma indaya zidatabwa muri yombi ariko, igisubizo kiri mu biganza byabo kuko itegeko batoye rihana uburaya ritagaragaza uko abakoze uburaya abo ari bo bose bakurikiranwa.
Inpector of Police Kamanzi uhagarariye urwego rwa CID mu Karere ka Muhanga avuga ko ingingo za 202-2014 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ku cyaha cy’uburaya hari imbogamizi kuko ifungiye ku guhana abakora uburaya babyemerewe n’inkiko gusa.

Izi ngingo ngo zivuga gusa ko urukiko ari rwo rugena ibyo ukora uburaya aba yujuje birimo kujya akorerwa ubugenzuzi n’abaganga, atabikora agahanwa, cyakora ngo nta ngingo z’iri tegeko zashyizweho ziteganya uko ukora uburaya uwo ari we wese atagiye mu rukiko ahanwa.
Ikindi ngo umuntu ahanirwa ko yakoze uburaya cyangwa ubusambanyi iyo yasezeranye byemewe n’amategeko bivuzeko hari ababikora bandi batarebwa n’itegeko bityo kubahana nta ngingo ishingiweho bikaba byafatwa nko kwica amategeko.
Inzego za Polisi, ubushinjacyaha n’iz’ibanze zikaba zisaba ko itegeko ryavugururwa kugira ngo zibone uko zikurikirana abakora uburaya nk’umwuga utemewe mu Rwanda. Abadepite bakaba bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi izo ngingo zigashyirwa mu itegeko.
Abadepite ariko bashima udushya tugaragara i Muhanga mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina turimo kuba umugabo aherekeza umugore iyo agiye kubyarira kwa muganga akabikora agiye no kwandikisha umwana, bigafasha kubahiriza uburenganzira bw’umwana bwo kugira Umuryango.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NONE BARINDA BAVUGA I MUHANGA,MURI KIGALI SE UBURAYA BWARACIWE !? IBINYAMAKURU SE NTIBYIRWA BIBYANDIKA ?! POLICE HARI ICYO IBIKORAHO ?!