Muhanga: Kubaka isoko rya kijyambere bizahindura isura y’ishoramari
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko isoko rishya batangiye kubaka rizahindura isura ry’ishoramari mu Karere kakarushaho gutera imbere.
Bibumbiye mu cyo bise sosiyete y’ishoramari ya Muhanga (Muhanga Imvestment Group), abikorera bavuga ko umwaka wa 2015 warangiye bamaze gukusanya miliyonzi zibarirwa muri 500frw, ku gikorwa gitegerejweho gukusanya agera hafi miliyali esheshatu azarangiza inyubako y’isoko rishya.

Nubwo amafaranga akenewe akiri makeya ugereranyije n’akenewe ku nyubako y’isoko rishya, uhagarariye sosiyete y’abashoramari ba Muhanga avuga ko batagiye gusiza ikibanza cyo kureba ahubwo ko isoko rizuzurira igihe nk’uko biteganyijwe mu mezi 24.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko ishoramari rishingiye ku isoko rya kijyambere rizarushho gutuma abanyamahanga nabo bashora Imari yabo mu Karere mu karere ka Muhanga.
Mutakwasuku avuga ko hari ubufatanye n’igihugu cy’ubushinwa bwo kuzajya bazana ibicuruzwa byabo i Muhanga, agira ati, “Twakoze urugendo shuri mu bushindwa twumvikana na bamwe mu bashoramari baho ko inganda zabo zizajya zizana ibicuruzwa byabo mu bubiko bw’isoko rya Muhanga, mu rwego rwo guhindura umujyi wacu uw’ubucuruzi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse avuga ko kuba abikorera b’i Muhanga barangwaga no kudakorera mu mucyo, kudakorera hamwe bigatuma badafatanya kandi gufatanya ari ihame ry’iterambere.

Atangiza imirimo yo kubaka iri isoko, Minisitiri w’umutungo Kamere Dr.Vincent Biruta yavuze ko abikorera b’i Muhanga basojeje umwaka wa 2015 bageze ku gikorwa cy’indashyikirwa, kandi ko n’ubundi haburaga ubufatanye.
Minisitiri Biruta avuga ko niba akarere gateganya kugira ibyo gakura mu Bushinwa nako kagomba gutekereza gukora ibyo kazajyana yo kugira ngo kimenyekanishe, agira ati, “Dutangire no gutekereza ibyo natwe tujyana ahandi, n’ibyo muzavana mu bushinnwa muzabizane ku bwinshi ku buryo n’abaturanyi bashobora kuzajya baza kubihakura aho kujya kubifata mu bushinnwa”
Akarere ka Muhanga katanze 15% by’amafaranga akenewe ngo isoko ryuzure, akaba arimo n’igiciro cy’ikibanza naho andi akazatangwa nyuma y’isubiramo ry’ingengo y’imari muri Mutarama 2016.
Ohereza igitekerezo
|