Muhanga: Kaminuza Gatulika Nyafurika zigiye guhugura abakeneye amakuru
Kaminuza Gatulika Nyafurika zigisha umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho zigiye guhugura abakenera amakuru kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa.
Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi itatu kuva kuwa 14-16/01/2015 yahuzaga abahagarariye za kaminuza gatulika nyafurika zigisha umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho.
Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ishuri rikuru gatulika rya Kabgayi (ICK) ari naryo ryari ryakiriye iyi nama, abanyamakuru batabyigiye ndetse n’abasoma amakuru bakwiye kugira ubumenyi bwimbitse mu gusobanukirwa n’amakuru ayo ariyo yose kugira ngo abashe kubagirira akamaro.

Padiri Kagabo Vincent uyobora ICK avuga ko ibi byatuma n’abasomyi barushaho kwisesengurira ibyasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse hakanabaho ko nabo bahabwa inyigisho zatuma basobanukirwa n’ibyo basoma, bumva cyangwa babona.
Ibi bizakorwa abanyamakuru bahugurwa ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubona amakuru, guhugura abaturage uburyo bakira amakuru n’uburyo inkuru ziba zitunganyije.
Agira ati “usanga rimwe na rimwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru ridakoreshwa kimwe muri afurika, akaba ariyo mpamvu tugomba kugira urubuga duhuriramo rudufasha kungurana ubumenyi, kandi ababyigiye sibo gusa bagomba kwiharira amakuru ahubwo n’abatarabyize bagomba gusobanukirwa n’ibyo dukora”.

Ku kibazo cy’amikoro ashobora kuba iyanga mu bitangazamakuru byo mu Rwanda na Afurika bikabangamira aya mahugurwa, padiri Kagabo uyobora ICK avuga ko nk’amashuri bagiye guhera ku banyamakuru batize ibijyanye n’umwuga bakamenya gutunganya neza ibijyanye nawo, bityo n’abaturage bakaboneraho ngo kuko bizaborohera kubera ubuhanga bw’umunyamakuru.
Ibi ngo bizafasha abatunganya n’abatara amakuru kumenya neza ko ibyo bakora bigomba kugera ku bakiriya neza kandi bikabanyura, aha ngo bikaba byumvikana neza ko inkuru yujuje ibisabwa iba ifitiye umuturage akamaro kandi akayisobanukirwa mu buryo bworoshye.
George Sungu ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba ahagarariye ihuriro ry’ibitangazamakuru Gaturika byo muri Afurika, avuga ko nk’umwihariko wa za Kaminuza Gaturika abiga ibijyanye n’itangazamakuru bazafashwa n’indangagaciro za Gikirisitu no kubaha Imana n’abantu kugira ngo abanyamakuru beza bashobore koko kugera ku nkuru ivugisha ukuri.

Asa nk’utunga agatoki abanyamakuru baka ruswa kugira ngo bandike ku muntu cyangwa ikintu runaka cyakora ku muturage, George Sungu avuga ko itangazamakuru riba ryapfuye, kandi bigapfira mu buryo umunyamakuru yigishijwe.
Aha ni naho ahera avuga ko nka za Kaminuza Gaturika zigomba kugira umwihariko w’icyitegererezo zatuma n’abandi biga cyangwa bigisha ibijyanye n’itangazamakuru bareberaho.
Agira ati “icyo tugomba kumenya nk’abanyamakuru gaturika, ni iki dusabwa, nk’abari mu isi ivugwamo ruswa n’ubuhemu, ni gute twakora ngo tutagwa muri uyu mutego? Iyo uri gutara inkuru muri ubu buryo birasaba ubushishozi kugira ngo utagwa mu mutego, kwirengagiza ibigushuka no kwibuka uwo ugenera ibyo utangaza”.
Yongera ho ko kumenya indangagaciro n’uburenganzira bwa muntu bishobora gufasha abanyamakuru b’iki gihe gusesengura neza icyo bagenera umukiriya, kuko mu gihe bitabaye ibyo n’ubundi wasanga abanyamakuru bayobya abo bandikira n’abagenerwamakuru.
Ibihugu 11 byari byitabiriye iyi nama byose bibarizwamo za Kaminuza Gaturika zigisha ibijyanye n’umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho, bikaba byiyemeje gufashanya mu masomo yimbitse yatuma koko uyu mwuga ubasha kugirira akamaro abawukora ndetse n’abagenerwa makuru.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nabyo ni byiza cyane kuko bizafasha abashaka kwiga muri izo kaminuza kubona amakuru kuburyo bworoshye