Muhanga: Indaya zemeza ko abakiliya benshi bagira ari abashatse kandi ngo ntibakoresha agakingirizo
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga baravuga ko benshi mu bakiliya bahura nabo baba ari abagabo bubatse ingo kandi ngo ikirenzeho bo ni uko baza badashaka gukoresha agakingirizo.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bahura n’abagabo banyuranye cyane cyane abatuye muri uyu mujyi. Abaza kubagurira rero ngo baba babazi neza ndetse bazi n’abagore babo.
Umwe muri izo ndaya ati: “abagabo baza tuba tuziranye kuko Muhanga si nini rwose, araza wamubaza ko ataye umugore kugirango umwumve akakumbwira ko bitakureba nawe icyo uba ushaka ni akamiya [ifaranga] ngo umwana abone icyo ararira”.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko aba bagabo akenshi ngo iyo baje kugura igitsina ngo ntibajya bifuza kuba bakoresha agakingirizo.
Ati: “aza azi ko twe tugira ibiciro bitandukanye, iyo ukoresheje agakingirizo tuguca make utagakoresha tukaguca menshi, ubwo nyine bo baraza bakakubwira ko batamenyereye iby’agakingirizo ukabareka da!”

Uyu mugore avuga ko atamenya impamvu ituma abagabo bubatse aribo baza kubagurira cyane kurusha abatubatse ariko akaba akeka ko byaba bihuye n’uburyo baba babanye n’abo bashakanye.
Aha ariko avuga ko benshi akurikirana akabona nta kibazo mu buzima busanzwe bajya bagirana n’abagore babo. Ati: “none se ko mbona abagore babo batahukanye nabwirwa n’iki uko ibyabo bimeze.”
Abandi bagabo uyu mugore na bagenzi be bakira ni abagabo baturutse mu zindi ntara bakunze kurara mu karere ka Muhanga bisa n’ibibatunguye; abo bakunze kuba biganjemo abashoferi batwara imodoka nini.
Hari n’ubwo ngo bajya babona n’abakiliya baturutse mu bindi bihugu cyane cyane mu Bugande; aba nabo akenshi baba ari abashoferi cyangwa abasore baje kuryohereza muri uyu mujyi.
Uyu mugore akomeza avuga ko abagabo batarashaka bakira nk’abakiliya babo baba ari bake cyane kuko ngo usanga urubyiruko rw’iki gihe rutakibitaho. Ati: “reka abasore b’iki gihe basigaye birata… ariko abenshi baba bafite abasheri (cherie) urumva rero twe ntibatwiteza.”
Muri aka karere ka Muhanga mu mu mujyi, hari koperatice y’abagore basezereye uburaya bise “tubusezerere” aba bakaba bakora isuku muri uyu mujyi. Iyo ubajije abagikora uburaya, bavuga ko batabuvamo kuko babufata nk’umwuga.
Umwe muri abo bagore ati: “ubu wowe uwakubwira ngo uve ku bunyamakuru wabyemera? Kandi twe buriya biragoye kureka uyu mwuga wacu ni nk’itabi …buriya na bariya baba babeshya ntibabiretse burundu kandi biranadutunze”.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Eh konumva aribibazo Imana yonyine niyoyokubatabara